Umuhanzi w’indirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Sibomana Emmanuel wamamaye nka Emmy Vox, yamaze guhyira hanze indirimbo ziri kuri EP yise Time, anaburira abazazishyira kuri channels zabo.
Uyu muhanzi yari amaze igihe atangaje ko agiye gushyira hanze Extended Play (EP) ye ya mbere yise "Time" mu rwego rwo kumvikanisha ko igihe cy’Imana kitajya gihinduka, bityo ko uwayizeye akwiye kugira amahoro no gutekana muri we.
Nk’uko byari biteganyijwe, iyi EP yagiye hanze ku wa 25 Ukwakira 2024, ikaba iriho indirimbo eshatu, ndetse imwe muri zo yamaze gusohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho, ni ukuvuga iyo yise Ibirenze.
Izindi ndirimbo ziriho, Emmy yatangaje ko azazikorera amashusho ahuje n’amagambo, ibizwi nka (Visualizer), anatangaza ko mu gihe kiri imbere azakora ibikorwa bigamije gufatira amashusho buri ndiirmbo yose igize iyi EP.
Nk’uko yabivuze, yari amaze amezi arenga atatu akora kuri EP ye, kandi ntiyifuje kuyikorana n’umuhanzi undi uwo ari we wese, kuko yagize ati: “Nashakaga kumvikanisha ubuhanga bwange mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana.”
EP ye iriho indirimbo ’Time’, ’Ibirenze’ ndetse na ’Imana ibirimo’. Mu kuzikora yifashishijeho abatunganya amajwi batandukanye barimo Loader, Realbeat, Arnaud Gasige na Mamba. Ni mu gihe mu gukora amashusho yifashishije Moriox Media (Executive Producer).
Asobanura aho izina rya EP yise ’Time’ ryavuye yagize ati: "Nahisemo kuyita ’Time’ mu rwego rwo gusobanura ko ibintu byose bisaba igihe cy’Imana kugira ngo ibyo yakuvuzeho cyangwa ibyo itekereza kugeraho bishyike. Ibi byose bizumvikana neza mu ndirimbo ibanze kuri EP yange nise ’Time’.
Mu butumwa yageneye umuntu wese uzakora download ku ndirimbo ye yarangiza akayikorera upload kuri channel ye ya YouTube, Emmy Vox yatanze umuburo ugira uti: “Mburiye umuntu uwo ari we wese uzahirahira agafata iyi ndirimbo akayikorera upload kuri channel ye. Nabikora izahita ikurwa kuri channel ye n’itsinda rya YouTube ribishinzwe.”
Ibi yatangaje bivuze ko uwakwandika amagambo yayo, ibyo bita video lyrics, cyangwa agakoresha iyi ndirimbo mu bundi buryo ayishyira kuri channel ye azahabwa icyitwa ‘Strike’, ni ukuvuga igihano gitangwa na YouTube ku muntu utubahirije amabwiriza yayo, icyo yashyizeho kigasibwa.
Ni igihano gitangwa inshuro imwe kikaba cyakubuza guhabwa amafaranga na YouTube hatarashira amezi atatu. Iyo ugihawe inshuro eshatu, umuyoboro wawe wa YouTube ukurwa mu yindi n’ibyariho byose ukabibura.
RYOHERWA N’INDIRIMBO ’IBIRIENZE’ YAKOREWE AMASHUSHO MU ZIRI KURI EP YISE ’TIME’