Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza uzwi ku izina rya Elino, yashyize hanze amashusho y’indirimbo "Sinzanyeganyezwa".
Iyi ndirimbo nk’uko yari yarabitangarije Paradise, yagiye hanze kuri uyu wa 13 Nzeri 2024, mu masaha yo mu gitondo. “Reka dushime Imana kuko yagiye ituba hafi, ni yo Mana ikidukomeza, twemerere tugushime muri iyi ndirimbo Yesu.” Aya ni yo magambo ayitangira agaragaza ko ari Indirimbo y’Amashimwe, bihuza n’uko Elino na we yabitangaje agira ati: “Ni indirimbo y’amashimwe.”
mu byo ashimira Imana, ari na byo yifuza ko wowe ugiye kuyumva wibuka kuyishimira, ni uko Imana yamurinze, ikamushira kure y’induru z’abarasana, aho bavoma amazi mu butayu. Aho rero ni ho buri wese akwiriye kuvugira imirimo itangaje Uwiteka yamukoreye.”
Ubwo yaganiraga na Paradise, Elino asobanura imvano y’indirimbo yagize ati: Iriya ndirimbo nayikomoye ku Ijambo ry’Imana. Yose nayikomoye ku Ijambo ry’Imana, kandi iririmbitse mu njyana ijyanye n’igihe tugezemo. Ni ijambo Dawidi yavuze ati ‘Nashyize Uwiteka mu nzira zange iteka, ari iburyo bwange Sinzanyeganyezwa’. Ni indirimbo y’amashimwe, kandi no mu Bacamanza nakuyemo imirongo iri muri iyi ndirimbo.”
Kuba yitwa "Sinzanyeganyezwa", Elino yabisobanuye agira ati: “Sinzanyeganyezwa si ko iryo jambo naryitiriye indirimbo yange kuko niyizeye ngewe ubwange, ahubwo ni uko mfite Yesu, ni uko muri nge harimo Yesu, mbese si nge uriho ni Yesu uri muri nge, rero kunyeganyeza biragoye muri nge harimo Kristo.”
Elino, amazina ye nyakuri ni Nkundimana Elie, akaba ari umusore wo mu Itorero rya ADEPR watangiye umuziki mu ntangiriro za Gashyantare 2024. Asanganywe indirimbo ebyiri zabanjirije Sinzanyeganyezwa ari zo Sijaiona na Bwa Buntu, zikaba ari zimwe mu zamwubakiye izina mu ruhando rw’abahanzi ba Gospel mu Rwanda.
Yahuye n’imbogamizi ikomeye, indirimbo ze zisibwa ku muyoboro wa YouTube kandi na wo ugendana na zo. Akimara kubura umuyoboro wariho izo ndirimbo zari zimaze kurebwa inshuro nyinshi kuri YouTube nk’uko yabitangaje, yahise kuzishyira ku muyoboro mushyashya ari na wo ashyizeho iyi ndirimbo "Sinzanyeganyezwa"
Elino ukiri mushya mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, ariko akaba afite impano ikomeye kandi izagera kure, yanze kuririmba umuziki usanzwe kugira ngo akoreshe impano ye yamamaza ubutumwa bwiza, kandi uretse no kuririmba akora indi mirimo mu itorero.
Yabivuzeho agira ati: “Niyumvamo kuririmbira Imana, kandi nkora n’ibindi bintu bigendanye no gukorera Imana birimo kwigisha Ijambo ry’Imana mu materaniro, kuganiriza abantu amagambo y’Imana n’ibindi.”
Nawe ntuzanyeganyezwa niwumva iyi ndirimbo
uyu Musore afite amavuta y’ Imana