× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elino aratangaje! Nawe ushobora kumuhitiramo izina ry’indirimbo agiye gushyira hanze

Category: Artists  »  November 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Elino aratangaje! Nawe ushobora kumuhitiramo izina ry'indirimbo agiye gushyira hanze

Nkundimana Elie, umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza uzwi ku izina rya Elino, yatangaje ko ibikorwa by’indirimbo ye nshya bigeze kure nubwo na we atarayiha izina.

Iyi ndirimbo iyo atekereje ku butumwa burimo, dore ko igaruka ku buzima bwe muri rusange, amazina menshi amuza mu mutwe akabura uko ayita nubwo bwose ari hafi kuyishyira hanze mu gihe kitarambiranye.

Elino yagaragaje ko ari umuhanga mu kwandika amagambo agize indirimbo, akaba umuhanga mu kuririmba kandi akaba azwiho gukora uko ashoboye kose akagira amashusho meza.

Mu ndirimbo zigera kuri eshatu amaze gushyira hanze, ni ho ubwo buhanga bwe bugaragarira, yaba iyitwa Sinzanyeganyezwa imaze amezi abiri gusa isohotse, iyitwa Bwa Buntu n’iyitwa Sijaiona yahereyeho.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise Sinzanyeganyezwa ku wa 13 Nzeri 2024, mu masaha yo mu gitondo, igakundwa mu rwego rwo hejuru ugereranyije n’izindi ziri ku muyoboro we wa YouTube, yatangarije Paradise ko ari hafi gushyira indi ndirimbo hanze.

Ibikorwa byo kuyitunganya bisa n’ibyarangiye, ariko ntarafata umwanzuro w’izina azayiha. Yagize ati: “Ndi kuyitegura, amajwi ntararangira neza, ariko ibintu byose barangije kubishyira ku murongo, turi gutekereza ko twazayiririmbana n’abandi bazayigiramo uruhare, bakayitoza, hanyuma tukayishyira hanze.”

Yabajijwe izina ryayo atanga igisubizo gitangaje agira ati: ”Izaba ari ndirimbo y’ubuhamya bwange cyane, nshobora kuyita Amahoro Ndirimba cyangwa Ikirara.”

Utekereje kuri aya mazina wakumvamo ikindi kintu. Amahoro Ndirimba, rigaragaza ko mu buhamya bwe azagarukaho mu ndirimbo azagaragaza uko kera yabagaho adafite amahoro, ariko ubu akaba ayafite kandi ayaririmba, abikesheje kwemera ko Yesu amubera umurinzi.

Nubwo amazina yombi atayahuriza hamwe, ngo ayite Amahoro Ikirara Kiririmba, ariko kuba atekereza kuyita Ikirara na byo bigaragaza ko kera yahoze mu bikorwa byamugaragazaga nk’ikirara, umuntu watannye utagikeneye kuyoborwa, ariko aho amenyeye Kristo, akamwemera nk’Umwami n’Umukiza kandi akemera ko amubera Umuyobozi, ubu aririmba amahoro.
Ni indirimbo yitezweho kuzagera ku mitima ya benshi dore ko ubuhamya burimo hari benshi babuhuje.
RHOHERWA N’INDIRIMBO IHERUKA YA ELINO

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.