Nyirandabasanze Eleda uzwi nka Sanze Eleda nk’izina akoresha mu muziki, ni umuramyi atuye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi.
Uyu muramyi yagarutse mu gihangano gishya yise "Komera ku masezerano". Ni indirimbo imaze hanze agahe gato ariko iri kuzura imitima ya benshi bitewe n’ubutumwa burimo. Ni indirimbo yakorewe muri studio yitwa Soleil Films.
Mu kiganiro na Paradis, Eleda Sanze yagize ati: "Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ugukomeza abantu badafite ibyiringiro byo gutegereza ko icyo bategereje kizasohora". Yababwiye ko "nubwo byatinda ariko bizasohora".
Yibukije ko "ibyo Imana yibwira kutugirira ni byiza, si bibi. Bityo bakomere ku masezerano ntibahaguruke aho bategerereje". Ati: "Ku bantu bategereje urubyaro kenshi biragora kubona amagambo wababwira, ariko icyo nababwira ni ugukomera ku isezerano kuko Imana yacu ntibeshya.
Arakomeza ati "Icy’ingenzi ahubwo ni ukumenya ese wowe kwizera kwawe kugutegereza kunganiki? Ariko nibahumure iyahe Sarah umwana, ikamuha hana nabandi benshi".
lri ni ihumure yatanze ku bazaza hanyuma ngo bumve ko ntawayiringiye ngo ahebe, kuko ibyo yibwira kutugirira ni byiza si ibibi.
Twamubajije niba hari isezerano yaba yaragiranye n’lmana nyuma ikaza kurisohoza akaba ariho hashibutse iyi ndirimbo asubiza ko "Ibyo Imana yankoreye byose mbibonamo gusohora kw’amasezerano ku bwo umugambi wayo imfitiye byose".
Ati "Rero bikubiye muri iyi ndirimbo kandi si iyanjye gusa buri wese arisangamo ku rugendo yanyuzemo n’ibyo Imana yagiye umukorera".
Yabwiye abakunzi be gutegereza gato bakirebera, ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo ndacyafite nyinshi kandi zitarajya hanze, gahunda ni ugukomeza gukora indirimbo nziza kandi nyinshi".
Uyu muramyi yatangiye gukora mu nganzo muri Kanama 2020, atangira kwandika ibihangano biramya Imana. Indirimbo ye ya mbere yayise "Umugoroba" yageze hanze tariki 21/08/2021. Amaze imyaka itatu mu muziki. Avuga ko impano afite ayikomora kuri Mama we.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA SANZE ELEDA