Korali Boaz ibarizwa mu itorero rya Samuduha ikomeje kwinjiza abakunzi b’umusaraba mu bihe byiza byo kuzirikana urukundo n’Imbabazi by’umwami Yesu Kristo wacunguye itorero. Ibi Ikaba yarabinyujije mu ndirimbo "Insinzi ya Yesu" yasohotse ku munsi ubanziriza Pasika.
"Benshi barapfuye ntibazuka, yemwe na bake bazutse nyuma barongeye barapfa. Turamamaza "Intsinzi ya Yesu" ari we muzukambere wanesheje rupfu na kuzimu kandi akaba ari muzima mu mitima y’abazamwizera bose". Ubu ni ubutumwa bukubiye mu ndirimbo "Intsinzi".
Mu gihe batuye isi by’umwihariko abakristo bahanze amaso i Nyabihanga aho bari bategeteje izuka ry’umucunguzi Yesu Kristo nyuma yo gukubitwa imikoba na pilato agatangwa mu bayuda bakamubamba azira ibyaha by’inyoko muntu, Korali Boaz yakoze mu bganzo ishimangira insinzi ya Yesu Kristo. Ni imwe mu ndirimbo zizafata mpiri imitima y’abakunzi ba Gospel nk’uko amavuta afata mu isafuriya.
Paradise.rw yaganiriye na Bwana Fidele Havugimana Visi Perezida wa Korali Boaz akaba ashinzwe n’iterambere. Yagize ati: "Dutegura iyi ndirimbo twashakaga kwamamaza intsinzi ya Yesu,tyrashaka kubwira abantu ko Kristo ariwe wenyine wapfuye yamara gupfa akazuka yamara kuzuka ntiyongere gupfa, bitandukanye n’uko abandi bantu bavugwa muri bibilia byagenze."
Yatanze urugero rw’uburyo Lazaro cyangwa umukobwa wa Yairo bapfuye Yesu akabazura ariko ntibakomeze kubaho ubuzima bwabo bwose. Ikindi ati: "Hari aho turirimba tuti: "Yageze i kuzimu afata Satani amunyaga imfunguzo".
Aha yashakaga kwenyegeza inshuro zirindwi ko mbere y’uko Yesu Kristo apfa hari abera b’Imana bari barapfuye Satani abafungurana mu bituro nk’uko byanditswe muri Matayo 27:52 hagira hati: "Ibituro birakinguka intumbi nyinshi z’abera bari barasinziriye zirazurwa bava mu bituro maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera maze babonekera benshi".
Yakomeje avuga ko aha bashakaga guhamya ko n’Ubwo Satani yahoranye ububasha bw’urupfu afite ububasha ku bera ariko ko nyuma yo kugera i kuzimu Yesu Kristo yatse urufunguzo Satani. Iyi akaba ariyo mpamvu mpamo yo kwamamaza insinzi ya Yesu Kristo
Fidele akaba Yakomeje avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo bateganya gusohora izindi ndirimbo Ndetse n’igitaramo cyitwa "Mu gicuku cya nyuma" giteganyijwe muri iyi mpeshyi.
Iyi korali imaze iminsi mu ngendo nyinshi by’umwihariko mu mpera z’ukwezi kwa 2 ndetse n’ukwezi Kwa 3. Ni ingendo zirimo kwitabira ibiterane, ibitaramo no kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze ku maradiyo na televiziyo nyinshi.
Abajijwe umusaruro wavuye muri izi ngendo, yavuze ko barushijeho kumenya umusaruro uva mu mbuto babiba aho habonetse abantu benshi bihana ndetse abakunzi b’iyi korali bakaba bakomeje kwiyongera. Iyi ndirimbo Ikaba ije yusa ikivi cya "Uri Uwera" na "Mutima wanjye".
Amateka ya Korali Boaz igiye gukora igitaramo gikomeye yise "Mu gicuku cya nyuma"
Korali Boaz ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Samuduha, yatangiye imyiteguro y’igitaramo gikomeye bise "Mu gicuku cya nyuma" kizaba mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024.
Boaz choir ni imwe muri korali zikomeye mu gihugu, ikaba ibarizwa mu Murenge wa Kanombe, Itorero rya ADEPR Samuduha, Paruwasi Kicukiro, Umujyi wa kigali. Ifite ’Youtube channel’ wasangaho ibihangano byayo yitwa ’Boaz Choir Samuduha’.
Yatangiye ivugabutumwa mu 1997, itangirira mu cyumba cy’amasengesho ubwo barimo gukora amavuna muri Samuduha bavuye ku itorero rya Kabeza. Icyo cyumba ari nacyo cyaje guhinduka urusengero rwa Samuduha cyari cyubakishije urubingo gisakaje shitingi.
Iyo imvura yagwaga irimo umuyaga amateraniro yahitaga asoza bakajya gushaka aho bugama imvura. Icyo gihe icyumba cyabarizwaga mu itorero rya Kabeza kuko ni wo wari Umudugudu uyobora icyo cyumba. Nyuma icyo cyumba cyaje guhinduka Umudugudu, Korali Boaz ihita iba Korali ya mbere kuri uwo mudugudu.
Korali Boaz yatangiye ari abaririmbyi 11 muri abo abaririmbyi 3 ni bo bonyine bari barabatijwe umubatizo wo mu mazi menshi kuko itorero ryari mu gihe cy’ububyutse riri kubwiriza abantu ngo bacyire agakiza. Kugeza ubu muri 2024 Boaz choir ifite abaririmbyi barenga 100 baboneka mu bikorwa bya Korali.
Korali Boaz kuri ubu imaze imyaka 28 kuva ibonye izuba bakaba bazwiho gukunda gusenga na cyane ko ari ubuzima bwayo kuko yavukiye mu cyumba cy’amasengesho.
Korali Boaz ibarizwa mu itorero rya Samuduha