Korali lnkurunziza iri gukorana imbaraga nyinshi, yangiye yatangiye ari korali y’icyumba mu mwaka 1993, icyo cyumba cy’amasengesho cyakoreraga munzu ya pastor Mugiraneza jean Baptiste mu rugando hari icyuma hataraba kumudugudu.
Muri 1995 nibwo Rugando yakuze icyari icyumba gihinduka umudugudu wa Rugando muri paruwasi ya Kimihurura icyo gihe nibwo yabaye korali yambere ku mudugudu wa Rugando hanyuma korali umugisha iba korali ya kabiri.
Bakomeje gukorera Imana mu buryo butari bworoshye kuko hari hari abakristo bacye cyane bagendaga bakora ivugabutumwa mu buryo bw’amavuna abantu bakagenda bakizwa biyongera kugeza ubwo itorero rya ADEPR rihagira paruwasi Rugando muri 2004.
Yakomeje kuba korali nkuru kuri iri torero kugeza n’ubu. Ku bw’ibyo ivugabutumwa ryari rigoranye. Yakomeje gukora ivugabutumwa ryo kuvuna iharanira ko abakristo biyongera byatumye ariho ihugira cyane.
Kuri uyu 6 Nyakanga 2024 ni bwo korali lnkurunziza yashyize hanze indirimbo nziza cyane yuzuye amagambo meza bise "Namenye Neza". Namenye neza ko lmana yacu itarobanura abantu Bose kubutoni ahubwo mu mahanga yose umwubaha iramwemera....
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa Korali Inkurunziza yagize ati: "Dufite gahunda yo gukomeza gukora n’izindi kugira ngo ivugabutumwa ryacu rigere kure hashoboka, icyo twasaba abakunzi bacu nuko batuba hafi bakatugira Inama bakadutera inkunga mu buryo bashoboye bwose kuko dufite intego yo gukomeza kwampamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo."
Ati "Kandi aho tugeze ubu dufite abaririmbyi bagera muri 75 dufite indirimbo nyinshi ariko izimaze gukorwa mu buryo bw’amajwi n’amashusho ni 5". Iyi ndirimbo nshya ya korali Inkurunziza "Namenye neza", ije nyuma y’izindi ndirimbo bamaze gushyira hanze zirimo iyo bise "Umwuka Wera".
Baragira bati :"Namenye neza ko lmana yacu itarobanura abantu Bose kubutoni ahubwo mu mahanga yose umwubaha iramwemera".
Nibyo turakomeje ibyiza birimbere