× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Elayono Choir Kanombe ifite gahunda yo gufungura studio igarukanye indirimbo “Ku Musaraba”

Category: Choirs  »  1 hour ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Elayono Choir Kanombe ifite gahunda yo gufungura studio igarukanye indirimbo “Ku Musaraba”

“Ku Musaraba” ni indirimbo nshya Elayono Choir ikorera mu itorero rya ADEPR Rwimbogo riherereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, yakoranye n’umuhanzi Ntihinduka Mordecalle uzwi nka Decalle.

Iyi ndirimbo ishimangira igisobanuro cy’umusaraba wa Yesu Kristo, aho Abakristo bahera bavuga ko ari ho bakiriye agakiza n’imbabazi.

Ubuyobozi bw’iyi korali buvuga ko iyi ndirimbo iri mu zindi nyinshi ziteganyijwe gusohoka muri uyu mwaka wa 2026, kuko bafite gahunda yo kumurika izindi esheshatu.

Banagaragaza ko bishimira intambwe bagezeho yo gukora indirimbo mu buryo bwa Live Recording, bufasha kugaragaza neza impano n’ijwi ry’umwimerere ry’abaririmbyi.

Elayono Choir yatangiye ari itsinda rito mu 1997, ritangijwe n’abaririmbyi bake basengeraga hamwe, ariko uko imyaka yagiye ihita ryagiye ryaguka kugeza ubu, aho rifite abaririmbyi barenga 70.

Mu bikorwa byayo by’ingenzi harimo album eshatu zimaze kumenyekana ari zo “Gucungurwa Kwacu”, “Intare ya Yuda” na “Ku Musaraba”, ndetse n’indirimbo zakunzwe cyane zirimo “Mutima Uririra” na “Gucungurwa”.

Mu cyerekezo cy’igihe kiri imbere, iyi korali ifite gahunda yo kwiyubakira studio yayo bwite izabafasha kurushaho kunoza umuziki wabo no gushyigikira abandi baririmbyi.

Hari kandi n’indi mishinga igamije guteza imbere urubyiruko, nko kubafasha kwiga imyuga itandukanye ndetse no kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Usibye ibikorwa bya muzika, Elayono Choir imaze kumenyekana no mu bikorwa by’urukundo ikora buri mwaka, cyane cyane binyuze muri gahunda ya “Elayono Special Week” yatangiye mu 2012.

Muri iki gihe basura abarwayi, abafungiye mu magororero, bagafasha abatishoboye ndetse bakanagira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Iyi korali ivuga ko indirimbo zayo zishingira ku nyigisho zo muri Bibiliya, ikaba ifite intego yo gufasha abantu kwegera Imana no gukomeza kwizera.

Ishimangira ko izakomeza gukoresha impano zayo mu kwamamaza ubutumwa bwiza no guteza imbere umuziki wa Gospel mu Rwanda no hanze yarwo.

Umuhanzi Ntihinduka Mordecalle uzwi nka Decalle wakoranye Ku Musaraba na Elayono Choir

Elayono Choir ikora ibikorwa by’urukundo buri mwaka binyuze muri gahunda ya “Elayono Special Week” yatangiye mu 2012

Reba indirimbo yabo Ku Musaraba kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.