× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

El-Elyon Worship Team iri mu myiteguro y’igikorwa cya Live Recording kuri ADEPR Taba

Category: Choirs  »  3 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

El-Elyon Worship Team iri mu myiteguro y'igikorwa cya Live Recording kuri ADEPR Taba

Itsinda ry’abaramyi El-Elyon Worship Team, rikorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, binyuze muri CEP UR Huye, rigiye gukora igikorwa cyihariye cyo gufata amashusho y’indirimbo zabo mu buryo bwa Live Recording.

Iki gikorwa kizabera kuri ADEPR-Taba, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, guhera saa 1:00 z’amanywa kugeza saa 7:00 z’umugoroba. Ni igikorwa kigamije gukomeza umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, ndetse no gushyigikira umushinga w’indirimbo nshya ziri gukorwa.

El-Elyon Worship Team igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 70, bose bahuriye ku ntego yo gukorera Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo. Itsinda ry’abaririmbyi barangije kaminuza, biswe “Aba Post”, na bo bagira uruhare rukomeye muri iri tsinda, bakomeza gutanga umusanzu wabo mu murimo w’Imana.

Abifuza gutera inkunga uyu mushinga bashobora kubikora binyuze kuri MomoPay code 1388422, ibaruye kuri Belyse. Iyi nkunga izafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga w’indirimbo nshya, ndetse no gukomeza umurimo w’Imana binyuze mu buhanzi.

El-Elyon Worship Team imaze kumenyekana mu ndirimbo zifite ubutumwa bukomeye, zirimo “Mwami uri Uwera”, “Ntimwihebe”, “Intsinzi Yacu”, n’izindi. Izi ndirimbo zagiye zifasha benshi mu rugendo rwabo rwo kwegera Imana no gukura mu kwizera.

Iki gikorwa cya Live Recording ni amahirwe adasanzwe yo kwifatanya n’itsinda ry’abaramyi bafite umuhamagaro wo kugeza Ubutumwa Bwiza ku bantu bose. Ni igihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo bwihariye, ndetse no gushyigikira umurimo w’Imana binyuze mu buhanzi.

Ntuzacikwe!

UMVA UBURYOHE BWA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’IYI KORALI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.