× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ejo ni heza: Kwimwa ubufasha inda ikavamo byatumye Liliane Kabaganza ahimba indirimbo

Category: Artists  »  2 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Ejo ni heza: Kwimwa ubufasha inda ikavamo byatumye Liliane Kabaganza ahimba indirimbo

Ubwo umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Liliane Kabaganza yari mu gitaramo cya mugenzi we Tonzi, yatangarije abari bitabiriye ko indirimbo ye ‘Ejo ni heza’ yayanditse bitewe n’agahinda gakomeye yagize nyuma y’uko inda yari atwite ivuyemo, bitewe no kwimwa ubufasha.

Iki gitaramo cyabaye ku wa 31 Werurwe 2024, ubwo Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi mu myaka 20 amaze akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana nk’umwuga yamurikaga ku mugaragaro album ye ya 9 yahaye izina ‘Respect’, Kabaganza akaba ari umwe mu bahanzi b’imena bari bategerejwe ku rubyiniro, cyane ko yabanye na Tonzi mu itsinda rya The Sisters we na Gaby Kamanzi na Aline Gahongayire.

Mu ijambo yavuze ubwo yari ari ku rubyiniro, yavuze ko iyi ndirimbo y’umunota n’amasegonda 47 yagiye hanze ku wa 18 Nzeri 2020, yayanditse ayikomoye ku gahinda yahuye na ko, nyuma yo kwimwa ubufasha bikarangira inda yari atwite ivuyemo, ariko uwabumwimye na we ntibimuhire nyuma yaho.

Ubwo yari ageze ku rubyiniro mbere yo kuririmba iyi ndirimbo, Liliane Kabaganza yabanje kubarira abari bitabiriye iki gitaramo inkuru y’ibihe yayanditse arimo agira ati “Umunsi umwe nari ngiye gusubiramo indirimbo, dusoje mfatwa n’ibise inda yenda kuvamo. Nta modoka nari mfite yewe nta n’ijana nari mfite ryo gutega imodoka.”

Nk’uko yakomeje abisobanura, ubwo ibise byari bimufashe yabonye umubyeyi wari uvuye mu rusengero afite imodoka, amusaba ko yamugeza kwa muganga ariko aranga, amubwira ko kumutwara bidashoboka. Yabizvuze agira ati: “Mbonye ko imodoka byanze namwatse amafaranga ijana byibuza ngo imodoka ingeze hafi yo mu rugo, arambwira ngo ‘ariko ni nde wakuntumye?’.”

Bitewe n’uko Kabaganza nta telefone yari afite ndetse n’umugabo we ntayo afite, yarasindagiye agera mu rugo ategereza ko umugabo ahagera bakajya kwa muganga, icyakora birangira ya nda ivuyemo.

Nyuma y’igihe gito, Kabaganza avuga ko yatunguwe no kubona wa mugore wamwimye ubufasha ubutunzi bwe bwarakendereye, ari na ho hahise hakomoka indirimbo ‘Ejo ni heza’.

‘Ejo ni heza’ ni imwe mu ndirimbo za Liliane Kabaganza, ikaba igaruka ku butumwa bwibutsa abantu ko ubuzima nta ‘Formule’ bugira, uyu munsi ukira ejo ugakena, bityo ko nta we ukwiriye gusuzugura bagenzi be.

Liliane Kabaganza mu gitaramo cya Tonzi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.