Itorero Eglise Vivante De Jesus Christ riherere mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga ahazwi nko ku Irebero, ryateguye igiterane cyo guhemburwa kizamara iminsi itatu batumiyemo Pastor Senga n’abandi.
Igiterane cyateguwe na Eglise Vivante De Jesus Christ giteganyijwe kuba guhera tariki 22 kugera 25 Gashyantare 2023, cyahawe insanganyamatsiko iri muri Yesaya 9:1, igira iti "Ahindura igkombe cy’igicucu cy’urupfu kuba mu gitondo".
Abateguye iki giterane batangarije SBN Gospel ducyesha iyi nkuru ko kizamara iminsi itatu, ndetse kikigishwamo na Pastor Senga nawe wahoze muri iri Torero ariko akaba asigaye atuye mu Bufaransa.
“Ni igiterane kizamara iminsi itatu, kuva ku wa gatatu kugera ku wa gatanu ariko ku wa gatandatu ku wa 25 Gashyantare hazaba umwihariko ku rubyiruko, narwo rufite hejuru y’imyaka 21 bazagira umwihariko wabo kuko bazaganira na Pastor Senga.”
Iki giterane cyatumiwemo James & Daniella, ndetse na Papi Clever & Dorcas kuri ubu bari gufasha imitima y’abakunda ibihangano byaririmbiwe Imana. Mu bandi bahanzi bazakitabira, harimo Rachel, Manzi na Deborah, nabo bazafatanya n’abandi guhembura imitima.
Umushumba Mukuru w’iri torero, Bishop Gataha Straton, yasabye abantu kuzitabira iyi minsi uko ari itatu, kugira ngo bumve icyo Imana izababwira binyuze mu kanwa k’umukozi wayo Pastor Senga ndetse n’abaririmbyi.
Ati: “Icyo twasaba abantu nukubwirana, gutumirana ndetse kugira ngo babashe kugera ku i Rebero kandi muri ubwo buryo natwe twiteze gufatikanya. Abantu bazaze dutumirane, dutumire benshi kugira ngo baze bumve icyo Imana yashyize ku mutima umukozi wayo Pastor Senga.”
Itorero Eglise Vivante risanzwe riyoborwa n’Umushumba Straton Gataha, akazaba ari nawe uzayobora iki giterane kizamara iminsi itatu.
Iki giterane kizamara iminsi itatu