Ku nshuro ya gatatu, Eglise Vivante Kabuga na True Vine Worship Team bongeye gutegura igiterane ngarukamwaka gikomeye cyitwa Rabagirana Rwanda, batumiyemo abaramyi barimo Ben na Chance na Tresor Nguweneza.
Iki giterane kigiye kuba ku nshuro ya gatatu, kizamara iminsi 3 kuva kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kanama 2025 kugeza ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025. Kizajya kiba buri munsi kuva Saa Kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa Mbiri z’ijoro (05:00-08:00 pm).
Rabagirana Rwanda 2025 yatumiwemo abaramyi Tresor Nguweneza, Ben na Chance na Shining Ministry. Ijambo ry’Imana rizagaburwa na Pastor Elie Bideri n’abashumba ba Eglise Vivante Kabuga, Bishop Deo Gashagaza na Pastor Christine Gashagaza.
Ni igiterane cyo kuramya no guhimbaza Imana no kumva ijambo ry’Imana ribohora imitima. Cyateguwe na True Vine Worship Team ku bufatanye n’itorero Eglise Vivante de Jesus Christ i Kabuga. Insanganyamatsiko yacyo iragira iti “Uwiteka yaratuzahuye”. Abagiteguye bati: "Muzaze dusangire ibi bihe bidasanzwe umwami Imana yatugeneye".
Buri mwaka, Eglise Vivante Kabuga na True Vine Worship Team, bategura iki giterane "Rabagirana Rwanda" mu gufasha abakristo gusabana n’Imana binyuze mu kuyiramya no kumva ijambo ryayo. Igiterane cy’umwaka ushize, cyari cyatumiwemo abaramyi Gaby Irene Kamanzi na Christian Irimbere.
Iki giterane cyiswe Rabagirana Rwanda kuko abagiteguye bifuza ko mu mitima y’Abanyarwanda hahoramo ububyutse no kurabagirana nk’uko InyaRwanda ducyesha iyi nkuru yabitangarijwe na Ndayishimiye Celestin - Umuyobozi wa True Vine Worship Team.
Umushumba Mukuru wa Eglise Vivante Kabuga, Pastor Gashagaza Deo, yabaye Komiseri w’Ubumwe n’ubwiyunge ndetse yanagize n’uruhare rukomeye mu kunga no gusana Imitima y’Abanyarwanda.
True Vine Worship Team ni umutwe w’abaramyi bakorera umurimo w’Imana muri Eglise Vivante Kabuga. Ibarizwamo amazina azwi mu muziki wa Gospel nka Kayitana Janvier, Yayeli na Producer Camarade akaba n’umunyamakuru wa Radio Umucyo. Annette Murava nawe yaririmbye muri iyi Worship Team.
True Vine Worship Team yateguye ku nshuro ya gatatu igiterane ’Rabagirana Rwanda’
Ben na Chance bazatambira Imana muri iki giterane kimaze kuba ubukombe