Pastor Eddy Kamoso akomeje amasengesho y’iminsi irindwi yatangiye ku wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026, ku rubuga rwa TikTok.
Umuvugabutumwa, umunyamakuru akaba n’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Pastor Eddy Kamoso, yatangije urugendo rwihariye rw’amasengesho y’iminsi irindwi abera kuri TikTok, agamije gufasha Abakristo kongera kwegera Imana no gusenya ibyo yise "ibigirwamana bya Bayali" byigaruriye imitima ya benshi.
Mu gutangiza aya masengesho, Pastor Eddy Kamoso yari kumwe n’umuramyikazi Liliane Kabaganza, aho bombi basabye Abakristo bo hirya no hino ku isi kwitabira iki gikorwa cyo gusenga no gushaka Imana bifashishije ikoranabuhanga.
Kamoso yavuze ko nyuma y’ifungwa ry’insengero nyinshi mu bihe bitandukanye mu Rwanda, hari abantu benshi batakaje umwete wo gusenga no gukurikira Imana, ndetse bamwe bakaba baranasubiye mu byaha bari bararetse.
Yagaragaje ko muri iki gihe ikoranabuhanga ritagikwiye gufatwa nk’inzitizi ku muntu ushaka kwegera Imana, kuko ritanga uburyo bworoshye bwo gukurikirana inyigisho n’amasengesho aho umuntu ari hose.
Yibukije ko no mu bihe byashize ubuyobozi bw’igihugu bwakomeje gushishikariza abaturage gukoresha neza ikoranabuhanga, harimo no kuribyaza umusaruro mu bikorwa byubaka ubuzima bw’umwuka.
Ati: "Nta mpamvu yo kuvuga ko nta hantu ho gusengera umuntu afite telefone igezweho ndetse n’umuyoboro wa internet. Ikoranabuhanga rikwiye kudufasha kwegera Imana aho kudutandukanya na yo."
Pastor Kamoso yanagarutse ku buryo imbuga nkoranyambaga zikunze gukoreshwa nabi n’abantu bamwe, kugeza aho bamwe bazikoreraho ibikorwa binyuranyije n’amategeko bikabakururira ibihano. Asanga igihe kigeze ngo izo mbuga zirusheho gukoreshwa mu kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha abantu gukura mu buryo bw’umwuka.
Uyu muvugabutumwa uzwi cyane mu gutegura ibiterane by’amasengesho mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, akaba yaranakoreye ivugabutumwa i Bujumbura abinyujije kuri Radio Rema, yavuze ko yahisemo gukoresha urubuga rwa TikTok kugira ngo ubutumwa bugere ku bantu benshi kurushaho, hatitawe ku gihugu cyangwa umugabane barimo.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yabajijwe intego nyamukuru y’aya masengesho, asubiza ko yatewe impungenge n’uko abantu benshi bagenda bashyira ibindi bintu mu mwanya w’Imana mu buzima bwabo.
Yagize ati: "Abantu benshi bamaze kwimika ibigirwamana mu mitima yabo. Hari abahaye umwanya munini amafaranga, ubutunzi, imyanya bafite cyangwa ibindi bintu byo mu isi kurusha Imana. Hari n’abageze ku rwego rwiza rw’imibereho, bakagira ibyo bageraho maze bagatangira kwibagirwa Imana yabafashije kubigeraho."
Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu yumvise Umwuka Wera amushyira ku mutima gutangiza aya masengesho yihariye agamije gusenya ibyo bigirwamana no kugarurira Imana umwanya wayo mu buzima bw’abizera.
Ati: "Umwuka Wera yanshyize ku mutima gutangiza uru rugendo rwihariye rw’amasengesho rw’iminsi irindwi yo gusenya ibigirwamana bya Bayali. Ni igihe cyo kwisuzuma, kwihana no kongera gushyira Imana ku mwanya wa mbere mu buzima bwacu."
Pastor Eddy Kamoso yasabye abakunzi b’Ijambo ry’Imana bo mu bihugu bitandukanye gukurikira aya masengesho azajya atambuka kuri TikTok Live ku rubuga rwe rwitwa EDDY KAMOSO OFFICIAL.
Yashimangiye ko abazayitabira bazahabwa inyigisho zitandukanye, ubuhamya ndetse n’ubutumwa bwo kubaka ukwizera, anavuga ko yizeye ko Imana izakora imirimo ikomeye mu buzima bw’abazakurikirana aya masengesho.
Yasoje ahamagarira abantu bose kutazacikwa n’uru rugendo rw’iminsi irindwi, avuga ko ari amahirwe yo kongera kwegera Imana no kuvugurura ubuzima bwabo bw’umwuka muri iki gihe abantu benshi bahanganye n’ibigeragezo n’ibishuko bitandukanye.