× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

E.M.R.L Kicukiro yafatanyije na Korali Narada mu guhemba abaririmbyi 23 babyaye-PHOTOS

Category: Choirs  »  January 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

E.M.R.L Kicukiro yafatanyije na Korali Narada mu guhemba abaririmbyi 23 babyaye-PHOTOS

Korali Narada yateguye ibirori by’akataraboneka byo guhemba ababyeyi babyaye ikaba yafatanyije n’ubuyobozi bw’itorero ibarizwamo.

Korali Narada ibarizwa mu itorero rya Eglize Methodoste Libre au Rwanda (E.M.LR) Paroisse ya Kicukiro yateguye igikorwa cyo guhemba ababyeyi bibarutse mu bihe bitandukanye kuva igihe cya COVID 19 kugeza ubu. Ni abana 24 bavutse ku babyeyi batandukanye

Ni igikorwa cyabaye kuri iki cyumweru le 28 Mutarama 2024, kikaba cyaranzwe n’udushya twinshi aho abo babyeyi bagenewe impano zitandukanye harimo n’igikoma cy’ababyeyi

Iki gukorwa cyabereye mu rusengero rwa EMLR Kicukiro Kikaba cyabimburiwe n’amateraniro.

Ubwo amateraniro yasozwaga nibwo iki gikorwa cyatangiye (ahagana saa Sita n’igice). Ubwo amateraniro yasozwaga, abakristo babarizwa muri iri Torero bagumye mu rusengero birengagiza Gahunda zitandukanye baba bafite muri weekend mu rwego rwo kwishimana n’iyi miryango.

Ni igikorwa cyashimishije abari mu materaniro by’umwihariko aba babyeyi babyaye nk’uko byagaragaraga no ku maso. Aba babyeyi baboneyeho gutambira Imana mu ndirimbo igira iti: "Akira ishimwe Mana we!.

[ Muri ibi birori, ubuyobozi bwa Korali nabwo bwaboneyeho gushimira abashumba b’iri Torero ku bwo gukorana ishyaka umurimo w’Imana.

Mwalimu Nzaramba Celestin na Mwalimu Manasseh, bakaba bagenewe impano. Umuyobozi wa Narada Ngarambe Daniel nawe akaba yashimiwe cyane n’abaririmbyi ba Narada agenerwa impano yihariye ashimirwa ishyaka n’umuhate.

Uretse ababyeyi bahawe igikoma cy’ababyeyi, hakurikiyeho umuhango wo guhana impano zahawe abarimo Umuyobozi wa Korali Narada washimiwe n’abaririmbyi kubw"ishyaka n’umuhate ayoborana Korali. Abandi barimo Visi Perezida wa korali Narada.

Iyi korali Kandi yageneye impano zihariye umushumba mukuru wa Paroisse ya Kicukiro Rev Past Ndagijimana Jean Baptiste Ndetse n’Umushumba wungirije Rev Dr Rutimirwa Benjamin.

Muri ibi birori, Korali Narada yaboneyeho kuririmba indirimbo igira iti: "Ntabwo wadusize wagumanye natwe mu nzira waduhaye amazi yo kunywa ntacyo tugushinza akira ishimwe".

Umushumba wungirije Rev Dr Rutimirwa Benjamin yasabye abari mu iteraniro gupfukama bagasenga Imana asabira umugisha ababyeyi n’abana ndetse aboneraho no gusengera abagitegereje isezerano ry’urubyaro.

Nyuma y’ibi birori, Umuyobozi wa Korali Narada Ngarambe Daniel yatangarije itangazamakuru ko ibi birori byateguwe hagamijwe gushima Imana ko yarinze korali.

Yagize ati: "Imana yaraturinze, hari korali nyinshi zagiye zikora impanuka ariko twebwe abaririmbyi bagera ku ijana na makumyabiri twese turi uko tungana".

Yongeyeho ko ishimwe ry’umwihariko ari urubyaro Imana yatanze aho ababyeyi 23 bibarutse abana 24 dore ko harimo uwabyaye Impanga.

Yavuze ko bifuje guhuriza hamwe aba babyeyi kugira ngo bashime Imana bari mu rusengero kugirango abo babyeyi biyumvemo izindi mbaraga bumveko korali ari umuryango barimo.

Aha yavuze ko kuba baboneyeho kwishimira ko korali iri kunguka Imbaraga doreko aba bana bavutse bo babafata nk’abaririmbyi b’ejo hazaza.

Abajijwe niba guhemba ababyeyi babyaye no kubaha impano bidashobora kuba byatera ishyari ryiza abitabiriye ibi birori nabo bakabyara bikabangamira gahunda ya leta yo kuboneza urubyaro, yavuze ko mu byo bigisha abaririmbyi harimo kubyara abo babashije kurera kuko iyi korali nayo igendera kuri gahunda za leta.

Abajijwe uko iki gikorwa cyakiriwe yavuzeko ari igikorwa cyashimishije abakristo babarizwa mu itorero rya EMLR nk’uko byagaragaraga mu maso yabo doreko bavuzaga impundu.

Umushumba mukuru wa Paroisse ya Kicukiro Rev Past Ndagijimana J.Baptiste nawe yunze mu ry’Umuyobozi wa Korali Narada Aho yavuzeko iki gikorwa cyakozwe kivuze ko muri iyi Paroisse ya Kicukiro bashaka kubaka itorero rishingiye ku muryango.

Yongeyeho ko bagamije kubaha no kubaka umuryango .Kubw’iki gikorwa yagize ati" Twaratekereje dusanga muri iki gihe hari abantu babyara ugasanga ntibafite imiryango yo kubasura no kubahemba, dusanga nk’itorero cyangwa umubyeyi tugomba guhagararira iyi miryango imwe n’imwe idahari dutegura igikorwa cyo guhemba dufatanyije na Korali".

Yavuze ko iki gikorwa bifuza kikigeza no mu zindi korali ndetse no mu baKristo hagamijwe kubaka urukundo rushingiye ku ijambo ry’Imana.

Umwe mu banyamakuru yaboneyeho kumubaza ijambo ry’Imana bagendeyeho bategura iki gikorwa. Mu gusubiza iki kibazo, umushumba yifashishije ijambo ry’Imana ruboneka muri Luka 10:30 ahaboneka inkuru z’umuntu wabajije Yesu ati: "Mugenzi wanjye ninde"?

Aha Yesu yifashishije umugani w’umuntu wahuye n’abambuzi bakamwambura bakanamukubita, Yesu akababaza ati ’Ese mugenzi w’uyu muntu ninde?’.

Rev Past Ndagijimana J.Baptiste yavuze ko igisubizo kivuga ngo: "Mugenzi w’uyu muntu ni uwamugiriye neza". Yaboneyeho gushimangira ko icyo bubakiyeho ari ukugirira neza bagenzi babo basangiye itorero. Ibi birori bikaba byasojwe no gusangira.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "REKA NKUVUGE" YA NARADA CHOIR

INJIRA MURI IKI GIKORWA UREBA AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ihimwe ku yo yakoze kdi lmana ibakomereze amaboko

Cyanditswe na: Jeanne  »   Kuwa 01/02/2024 02:04