Dr. Bishop Rugagi Innocent yemeje ko agiye kuza mu Rwanda nk’uko Paradise.rw iherutse kubyandika mu minsi micye ishize.
Nyuma y’iminsi myinshi abantu benshi bibaza aho aherereye, Umuyobozi mukuru w’Itorero Redeemed Gospel Church, Dr.Bishop Rugagi Innocent, yatangaje ko nava mu rugendo rwa gihanuzi agiye gukorera muri Israel, mu mpera z’uyu mwaka wa 2023 azakotera mu Rwanda igiterane mpuzamahanga anavuga ku makuru yo kuza kuhakomereza ivugabutumwa akava muri Canada.
Mu kiganiro yagiranye na Joel Sengurebe wa Iyobokamana.rw, Dr. Bishop Rugagi uzwiho gukora ibitangaza yavuze ko mu minsi mike azagaruka gukorera umurimo w’Imana mu Rwanda.
Ati "Nabonye inkuru zingarura gukorera mu Rwanda ariko ndagira ngo mbabwire ko kuba nagaruka gukorera mu Rwanda mu gihugu cyanjye nkunda atari igitangaza kuko mpafite abakristo n’ibikorwa bitandukanye".
Avuga ko "Mu Rwanda abakristo b’itorero Redeemed Gospel Church (Abacunguwe) barahari ikibuze n’ukubashyira hamwe bityo nkuko natangije umurimo hano muri Canada bikaba bimaze gukomera ni ukureba uko abakristo bo mu Rwanda twakubaka urusengero n’ibindi bikorwa by’amajyambere mu bibanza dufite mu Ruhango cyangwa n’i Kigali".
Yongeraho ati "Bityo rero kuba naza ntabwo ari ugutangira ahubwo kwaba ari ugukomeza usibye ko ababivuze [aravuga Paradise.rw] babihereye ku giterane turi gutegura kizabera i Kigali navuzeho ubwo narimo nigisha".
Tubibutseko mu kwezi kwa 6, uyu mugabo ateganya kwerekeza mu gihugu cya Israel aho azahurira n’abantu bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye ku migabane itandukanye y’isi, bazaba bagiye ku butaka butagatifu, ahabitse amateka akomeye ya Israeli ndetse hakaba hafatwa nk’igicumbi cy’ibimenyetso bifatwa nk’ishingiro rya Bibiliya.
Bishop Rugagi yagize ati: "Muri Israel maze kujyayo kenshi, kandi nkajyana n’abantu bafite ibyifuzo bikomeye tugasenga Imana ikabasubiza bityo n’ubu ndizera ndashidikanya ko urugendo rw’uyu mwaka wa 2023 tuzahagirira ibihe byiza".
Dr.Bishop Rugagi Innocent avuga ko kuba yagaruka mu Rwanda nta kibazo kirimo kuko ahafite abakristo
Yatangaje ko igiterane agiye gukorera mu Rwanda kizaba kuwa 31 Ukuboza 2023, aha akaba avuga ko abantu bagomba kwinjira mu mwaka wa 2024 bari mu mavuta no mu bihe byiza byo gusenga.
Ni igiterane kizitabirwa n’abantu baturutse mu migabane yose yo ku isi kandi ngo kizaberamo imirimo n’ibitangaza bikomeye kuko ibiganza bya Yesu n’ubu biracyakora ibitangaza bikoreshejwe umukozi wayo Dr.Bishop Rugagi Innocent nk’uko abitangaza.
Bimwe mu byo twibuka kuri Bshop Rugagi ni uko yari azwiho gusengera abantu bagatangaza ko bakize indwara zitandukanye. Yagenderaga mu modoka ihenze cyane ya Miliyoni hafi 100 Frw. Yashinze Televiziyo ya Gikristo yise Tv7.
Bishop Rugagi yemeje kugaruka mu Rwanda