Tariki ya 07-06-2025 ni tariki y’amateka ku bakunzi ba Gospel ndetse n’imyidagaduro muri rusange. Paradise twazindukiye ahitwa Intare Arena Rusororo mu bukwe bwa Vestine na Ouedraogo.
Saa mbiri zuzuye za mu gitondo ni bwo umunyamakuru wa Paradise yari asesekaye atari kubera ubukwe bwa Vestine na Ouedraogo. Gusa yatangajwe no kubona abantu barenga 100 bahageze mbere ya saa mbiri mu gihe ubukwe butangira saa tatu nyamara bimenyerewe ko abantu bakunze gukererwa umuhango wo gusaba no gukwa.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye, bigaragara ko ari abasirimu ugendeye ku myambarire.
Paradise yageregeje kuzenguruka inyubako aho ahakorwaga Imirimo ya protocole yakorwaga n’abarimo umunyamakuru Dudu Rehema na bagenzi be. Imirimo yo gutegura ibyuma (sonorisation) nayo yatangiye saa mbiri murongo ine n’itanu.
Saa mbiri na mirongo itanu umunyamakuru wa Paradise yahamagaye umwe mu bagize umuryango wa Vestine, abwirwa ko nabo bari mu nzira berekeza ahari bubere ibirori. Saa tatu na 40 nibwo hafunguwe imiryango bemerera kwinjira abashyitsi ndetse n’abasangwa.
Lion Imanzi niwe uyoboye imisango mu birori byo gusaba ndetse no gukwa.
Saa 10:18 ni bwo famille ya Ouedraogo yinjiye isanga umuryango wa Mazimpaka Evariste, Vestine avukamo
Invitation y’ubukwe bwa Vestine na Ouedraogo
Amakuru Paradise ifite avuga ko saa moya za mu gitondo Dorcas yari yageze kuri sale aza kongera kugenda. Ni mu gihe Irene Murindahabi, Umunyana Assia Madamu wa Nyakwigendera Pastor Theogene bari mu bazindutse.
Gosheni choir, Vestine na Dorcas bakuriyemo ikaba yitabiriye ibi birori ndetse bakaba bahawe protocol y’umwihariko dore ko Emmanuel umwe mu bashinzwe imiririmbire ari umwe wari ushinzwe imyinjirize ya Goshen choir.
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Musanze, biyemeje kuririmbira Imana mu myaka y’ubuto bwabo. Ishimwe Vestine Taricy yavutse tariki 2 Gashyantare 2004. Kamikazi Dorcas we yavutse ku wa 28 Kamena 2006, bombi bavuka kuri Uzamukunda Elizabeth na Evariste Mazimpaka.
Bavuka ari batandatu mu rugo iwabo, harimo abakobwa bane n’abahungu babiri. Baririmba muri Goshen Choir y’i Musanze. Batangiye kuririmba ku giti cyabo mu 2018 guhera mu 2020 ni bwo bakoranaga na MIE Empire y’umunyamakuru Murindahabi Irénée.
Gusaba no gukwa,gusezerana imbere y’Imana Ndetse no kwakira abashyitsi n’abasangwa byose birabera mu nyubako ya Intare Arena Rusororo.
Paradise irakomeza kubagezaho amakuru y’ubu bukwe.