× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gerard Mbabazi na Muchoma bateje urujijo ku myitwarire y’umugabo mu rugo rwe – Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Category: Love  »  15 January »  Jean D’Amour Habiyakare

Gerard Mbabazi na Muchoma bateje urujijo ku myitwarire y'umugabo mu rugo rwe – Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Umunyamakuru Gerard Mbabazi yavuze uko umugabo akwiriye kwitwara mu muryango we, haba ku bana ndetse no ku mugore we by’umwihariko, ntiyahuze neza na Muchoma uzwi ku mbuga nkoranyambaga nk’umuntu utanga inama ku rukundo no ku bashakanye. Gusa bombi bahuza na Bibiliya mu buryo butandukanye.

Ibyo bavuze hari abantu byateye urujijo. Umwe mu batanze ibitekerezo ku rukuta rwa Muchomawe kuri Instagram, yavuze ko byose yumvise ari byo ariko akabura amahitamo. Abandi bo babonaga ko bivuguruzanya, kandi na Muchoma yigaragarije ko ubwe atemeranya na Gerard. Ibyo ni byo byatumye iyi nkuru yandikwa ngo ihuze ibyo bavuze n’ukuri kwa Bibiliya kuri iyi ngingo.

Uko Gerard Mbabazi abibona: Umugabo akwiriye kuba inshuti y’umugore kuruta kuba umuyobozi

Gerard Mbabazi agaragaza ko umugabo akwiriye kureka imyumvire yashyizweho yo kumva ko umugabo ari we uvuga ijambo rya nyuma. Ibyo byamufasha kuba inshuti y’abagize umueyango we, bityo ukarushaho kurangwamo ituze n’urukundo:

“Umugabo wifuza kubaka neza, azirinda kwigira umugabo, ate ubugabo, abe umuntu. Abenshi twumva ko umugabo akorerwa byose mu rugo, ari papa mu rugo, ari intare, atavugirwamo, ari umutware, agira intebe ye, agira uko ahamagarwa. Ibyo si byo. Umugabo nashaka kubaka azicishe bugufi. Naba intare bazamwubaha ariko ntibazamukunda. Agomba kuba inshuti y’umugore we, kuko nataba inshuti y’umugore ntazaba inshuti y’abana.”
Uko Muchoma abibona: Umugabo akwiriye kuba intare itabangamira abo iyoboye aho kuba inshuti y’umugore

Muchoma agaragaza ko umugabo akwiriye gutinywa nk’umugabo. Ababazwa n’uko abagabo benshi batagitinywa, ngo nagera mu rugo bamenye ko ahari bakore ibikwiriye. Yemeza ko ubucuti hagati y’umugabo n’umugore budakwiriye, igikwiriye ni uko umugabo aba umutware koko, umugore akamwubaha:

“Ahubwo se kuki abagabo batagitinywa? Nta mugabo ugomba kwicara mu ntebe abandi bicayemo, ngo arire ku isahani abakozi baririyemo. Umugabo agomba gutinywa, yagera mu rugo bagakangarana (bakamenya ko yaje), yakwinjira mu nzu bose bakamenya ko yinjiye bakamwubaha. Abana ntibagitinya ba se.

Icyo nababwira ni uko umunsi umuperezida azatambuka ahantu bakamubona nk’umuntu usanzwe, atazaba akiri perezida. Uko ni ko bimeze ku bagabo. Bibiliya yavuze ko umugabo agomba kubahwa, umugore akamugandukira. Ubwo rero agomba kwitwara nk’abatware, akaba intare mu rugo rwe, agafata imyanzuro myiza, gusa ntakoreshe imbaraga ze ahohotera abandi. Umugabo agomba kubahwa kandi agatinywa, ni ko kubaka ku bagabo gukwiriye.

Nta bwo umugore aba inshuti n’umugabo, ibyo si byo. Ni umugore si inshuti. Nashaka inshuti, azashake abandi bagore, umugabo nashaka inshuti ashake abandi bagabo. Umugore ni umugore si inshuti.”

Uko Bibiliya ibibona: Mukunde abagore nk’uko mwikunda, nk’uko Kristo yakunze itorero
Bibiliya ishishikariza abagabo gukunda abagore babo nk’imibiri yabo. Ibyo bivuze ko afata umugore nka we ubwe, nk’umubiri we, akirinda kumubabaza akoresheje imvugo cyangwa imbaraga, ikindi akamukuyakuya, agatuma yiyumva nk’ufite agaciro.

Bibiliya ivuga ko umugabo ari umutware. Ibyo bikubiyemo kuyobora abagize umuryango we mu mwuka no mu kuri, abafatira imyanzuro yabagirira umumaro. Ni we ukwiriye gufata imyanzuro, gusa akayifata akoreshejwe n’urukundo. Ibyo bimusaba kugira ubwenge no gutega amatwi umugore we kugira ngo adafata imyanzuro ipfuye. Umugabo akwiriye kuba umutware, akarinda abagize umuryango we abashakira ibibatunga, anabarinda akaga.

Kuganduka ni ukuba witeguye gukora ikintu cyose usabwe. Uko ni ko Bibiliya yifuza ko abagore babaho imbere y’abagabo. Abagabo bakeneye icyubahiro nk’abantu bahangayikira umuryango, bagakora buri kimwe bagamije ko utera imbere kandi ukabaho neza mu buryo bw’umwuka n’ubw’umubiri.

Urukundo rutuma abashakanye barushaho kuba inshuti, kandi Bibiliya yifuza ko abagize umuryango bakundana, bakabwizanya ukuri nta cyo bahishanya. Icyakora, umugore ntiyakubaha umugabo utita ku muryango, umuhoza ku nkeke, umuhohotera cyangwa utamuha uburenganzira akwiriye mu rwe. Bombi baba umubiri umwe, bivuze ko buzuzanya.
Aya mafoto agaragaza ukuri kwa Bibiliya:

Uko ni ko Bibiliya ibiaragaza. Yanavuze ko Sara yitaga Aburahamu umutware mu Itangiriro 18:12: ’Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”’.
Gusa Aburahamu yumviraga umugore we mu gihe yabaga azanye igitekerezo cyiza. Uku ni ko mu Itangiriro habigaragaza
Bwa mbere yemeye kuryamana n’umuja we

Bwa kabiri yemeye no kumwirukanana n’umwana we. Imana yari ibishyigikiye.

Uku ni ko umuryango mwiza ukwiriye kumera, umugabo akumvikana n’umugore we ku gikwiriye gukorwa, umugabo yiteguye gufata umwanzuro mu gihe cyose na hamwe bikomeye, atirengagije inama z’umugore we mu gihe zishyize mu gaciro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.