Umuramyi Dominic Ashimwe ndetse n’itsinda rya True Promises biyongereye ku rutonde rw’abazahesha umugisha igitaramo cyateguwe na Drups Band.
Ni igihe cyiza ku bakunzi ba Gospel cyo kongera kuririmba indirimbo zo mu mutima nka Nemerewe kwinjira, Ashimwe, Ntihinduka, Akadomo ka nyuma n’izindi nyinshi za Dominic Ashimwe.
Ni nyuma yo gutaramana n’uyu muramyi mu gitaramo cyabereye muri Solace Ministry mu cyumba cyakira abantu 300, kikarangira abakunzi be badashize amerwe hakaba hari n’abandi batashye amara masa batanarebye ishusho y’uyu musore uzwiho kwambara ubwiza bw’Imana.
Si Dominic Ashimwe wenyine uzaririmba mu gitaramo cya Drups Band kuko kuri ubu byamaze kwemezwa ko itsinda rya True Promises naryo ryambariye urugamba rikaba rizataramana n’abataramyi mu gitaramo cy’abaramyi.
Iki ni igihe cyabo cyiza cyo kwibutsa abanyarwanda ko umwami ari mwiza, gusubiza abantu mu mwuka wo kubwira Imana bati Mana urera no kwibuka gufata umwanya wo gutekereza Imirimo y’Imana mu ndirimbo nka "Mfashe umwanya".
Ni igitaramo kibimburiwe n’indirimbo nshya yitwa "Yesu ni intwali" iri tsinda rimaze iminsi risohoye ikanashimagiza ubutwari bw’Umwami Yesu Kristo.
Uretse abaramyi bo mu Rwanda ndetse na True Promise, ni igitaramo cyatumiwemo kizigenza Nomtie Sibisi wo muri Afurika Y’Epfo.
Drups Band ni itsinda ryavutse mu 2020, gusa ni itsinda rikura vuba nk’iryasutsweho ifumbire y’inyongeramusaruro dore ko ugereranyije ibikorwa rimaze gukora n’igihe rimaze rishinzwe washimangira ya mvugo y’abubu igira iti "Imyaka ni imibare"!
Kuri ubu iyi mvugo yatsindagiwe n’igitaramo cy’akataraboneka iri tsinda ryitegura gusorezamo umwaka. Ni igitaramo giteganyijwe ku Cyumweru tariki 3/12/2023 kikabera muri Intare Conference Arena yo ku Gisozi guhera saa munani z’amanywa.
Iri tsinda ryakoze icyo abenshi bafashe nko gushotora amatsinda asinziriye rizamura umuramyi rurangiranwa Nomthie Sibisi ukomoka muri Afurika y’Epfo (South Africa).
Nomthie Sibisi ni izina riremereye muri kiriya gihugu ndetse no muri Afurika y’Amagepfo yose dore ko yanditse amateka mu gitaramo yakoreye muri Eswatini mu mwaka wa 2018 amatike agashira imburagihe.
Ni umuramyi uzwiho kugira ijwi riremereye ku buryo iyo afashe indangururamajwi aterura indirimbo ibikuta bikenda kunyeganyega.
Nomthi Sibisi ni umwanditsi w’indirimbo, umuramyi, umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umushabitsi. Uyu mutegarugori watangiye kuririmba akiri mutoya akunze kuvuga ko gukora umuziki ari cyo kintu cya mbere ingingo ze zumva vuba.
Yakunzwe mu ndirimbo zirimo U Jesu yasohoye mu mwaka wa 2018, Unkulunkulu Emuhle, Ngcwele Uyingcwele ndetse na My God, My Heart My experience yafashwe mu buryo bwa live recording ikaba imwe mu ndirimbo zikomeje kwandika amateka muri kiriya gihugu.
Ni inkingi ya mwamba mu itsinda rya Mtn Joyous Celebration. Ni itsinda ry’ubukombe muri kiriya gihugu ndetse no ku isi yose binyuze mu ndirimbo nka Yesu Wena imaze kurebwa n’abantu 25 millions, Ndezel’uncedo yarebwe n’abarenga 24 millions n’izindi.
Ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 1994 kuri ubu rikaba rigizwe n’abantu 20. Ryashinzwe n’abanyamuziki ndetse n’abacuranzi bakomeye muri kiriya gihugu rikaba rizwi cyane ku isi yose aho rigizwe n’abaririmbyi batandukanye barimo Jabu Hlongwane, lindelani Mkhize, Khaya Mthethwa, Mthunzi Kanamba, Frank Mavhimira n’abandi.
Drumps band izamuye uyu muririmbi w’icyamamare ni itsinda rishyigikiwe cyane bitewe no kuba bigaragara ko ryaje muri Gospel rifite intego yo kwagura ubwami bwa Kristo.
Iri tsinda riyoborwa na Mugisha Patrick ryiyemeje gufasha abanyempano mu muziki by’umwihariko abagisoza amashuri yisumbuye.
Ni itsinda ryatangiye hagamijwe kwigisha gucuranga ingoma (drums) binyuze mu ikoranabuhanga(online) ritangijwe na Mugisha Patrick na Mugisha Yves.
Nyuma nibwo haje igitekerezo cyo gusubiramo indirimbo z’abandi rikomeza kwaguka ari nako ryinjiragamo amaraso mashya y’abanyempano b’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi.
Zimwe mu ndirimbo zasubiwemo n’iri tsinda harimo Old school ya Joyous Celebration, indirimbo za James &Daniella ndetse n’izindi.
Nyuma yo kwigarurira imitima ya benshi, hatekerejwe kuba bakora indirimbo zabo bwite bahera Ku ndirimbo "Gakondo yanjye" bakoranye na David L.
Iri tsinda rizwiho udushya dore ko ryigeze kwifashisha imyambaro imenyerewe mu mikino njyarugamba rigizwe na Nikokeza Alice, Tuyizere Esther, Rukundo Bertrand, Izere Sam Gentil, Musoni Mbarushimana Peruth, Shalom Phalone, Lilian Tuyishimire, Ndayishimiye Willy Ngenzi ndetse na Emely Penzi.
Ni ku nshuro ya 2 iri tsinda rikoze igitaramo kiremereye. Mu 2022, iri tsinda ryakoze igitaramo gikomeye cyabereye muri Bethesda Holy Church aho bari batumiyemo James na Daniella, Bosco Nshuti, Alexis Dusabe, Elie Bahati, True Promises, Boanegers ndetse n’abandi.
Ni igitaramo bise God First Edition One cyanafatiwemo amashusho y’indirimbo zirimo "Afite imbaraga Yesu" yakozwe mu buryo bwa live .