× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dj Brianne yakomoje ku rukundo akunda Israel Mbonyi

Category: Entertainment  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Dj Brianne yakomoje ku rukundo akunda Israel Mbonyi

Dj Brianne umukobwa w’icyamamate mu kuvanga imiziki, yahamije ko akunda cyane Israel Mbonyi, arangije anongeraho ngo ’Niba atankunda abihamye ko atankunda’.

Mu kiganiro gifite isaha n’iminota cumi n’icyenda, yagiranye n’umunyamakuru Murungi Sabin wa Isimbi Tv, uyu mukobwa uzwiho kutaripfana, yavuze ku rukundo rwe kuri Israel Mbonyi bwo bakomozaga ku ifoto ya Mbonyi n’undi mukobwa.

Dj Brianne akibona iyo foto yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, yahise yiyamira, maze ahamya ko uwo mukobwa atari umukunzi wa Israel Mbonyi, kandi ko bidashoboka ko Mbonyi yakundana n’uwo mukobwa.

Umunyamakuru yahise amubwira ko nawe Israel Mbonyi atamukunda (ko Mbonyi atakunda Brianne), arasubiza ati "Ese ubundi ni itegeko ko Mbonyi ankunda, njye mukunda ku giti cyane......Mbonyi arakunzwe!"

Israel Mbonyi uri kubarizwa i Burayi mu bitaramo yatumiwemo, ni umuhanzi ukomeje kwitwara neza mu ruhando rwa muzika cyane cyane mu gisata cya Gospel, aho akunzwe n’abatari bake.

Igitaramo yakoreye muri BK Arena kuri Noheli y’umwaka wa 2022, ni cy’amateka kuko yujuje iyi nyubako kandi ntibisanzwe kuko iyo nyubako ari nini cyane kuko yakira abarenga ibihumbi 10.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.