Mu gihe Israel Mbonyi akomeje kwigarurira Afurika y’iburasirazuba binyuze mu ndirimbo ze nziza zifata mpiri imitima, niko na benshi mu bakunzi be biganjemo abakobwa amarangamutima yabo akomeje gufatwa mpiri.
Bamwe mu bakobwa babengutse Israel Mbonyi, kwihangana bigera aho bikabananira, guhura nawe bikanga, bagahitamo gutura agahinda ibikuta n’ibisenge by’imbuga nkoranyambaga dore ko buri wese yishima aho ashyikira.
Nyuma y’uko Israel Mbonyi avuzwe mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo Esca Fifi wa Radio TV10, n’undi mukobwa w’i Burayi, kuri ubu amakuru agezweho ni ay’umukobwa witwa Gisele wiyemeje kutazanigwa n’Ijambo ahubwo ahitamo kunigwa n’uwo aribwiye.
Uyu mukobwa ukoresha amazina ya @Giséle 142 kuri X yahoze ari Twitter, yanyarukiyeyo ubundi akora Tagging kuri Israel Mbonyi, ubundi ashyira ku karubanda amarangamutima ye.
Gisele yagize ati: "Dear @Israel Mbonyi Yesu ashimwe, nizere ko umeze neza? Nonese basi niba nta mukunzi ufite wazirengagije ubugufi bwange ukareka tugakundana". Yakomeje agira ati: "Ibindi nta kibazo usibye ako kantu kitambitsemo k’ubugufi urukundo ndarufite, sawa ndategereje ku marembo y’umutima wawe!!".
Ubwo twandikaga iyi nkuru twari tutaramenya igisubizo Gisele yahawe na Israel Mbonyi. Ntawamenya wasanga igihe ari iki kuri Israel Mbonyi cyo kuva ku marembo y’ubuseribateri biturutse kuri Gisele.
Mu gihe abakobwa bo bakomeje gukaza imyitozo yo kugaragariza amarangamutima Israel Mbonyi, we akomeje kwamamaza ubutumwa bwe binyuze mu ndirimbo ndetse no kwitabira ibitaramo bitandukanye. Aherutse guteguza ibitaramo i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi ndetse nyuma yaho azahita ajya gutaramira i Kampala muri Uganda.
Nyuma y’ukwezi kumwe asohoye Sikiliza, kuri ubu ni umwe mu bitabiriye igiterane gikomeye cy’ibitangaza cyatangiye kuwa 13/03/2024. Iki igiterane gifite intego iboneka muri Matayo 11:28 cyanatumiwemo umuramyi Danny Mutabazi kibera kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu kikaba cyarateguwe na HIS Glory. Ni Igiterane cyanatumiwemo Ev Rob Welsh.
Gisele ushaka kuba umugore wa Israel Mbonyi
Israel Mbonyi ari mu byishimo by’indirimbo ye yujuje Miliyoni 40 by’abayirebye