Igiterane Refresh Women 2023 kiratangira kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, kikazajya kibera kuri New Life Bible Church - Kicukiro.
Mbere y’uko iki giterane kiba, Pastor Florence Mugisha n’intinda riri kumufasha kugitegura ndetse n’abatumirwa banyuranye, bahuriye mu musangiro (Dinner) ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 23 Werurwe 2023 kuri New Life Bible Church.
Iki gikorwa cyaranzwe n’ibihe binejeje byo kuramya Imana, ijambo ry’Imana ndetse no gusangira ifunguro rya nimugoroba. Pastor Florence Mugisha yanditse kuri Instagram ko Refresh Women itangira kuri uyu wa Gatanu kuva saa kumi z’umugoroba, ariko imiryango yo n’ubu yamaze gufungurwa.
Refresh Women ni igiterane mpuzamahanga gihuza abagore n’abakobwa muri gahunda igamije kubigisha no kubahugura uko bakomera mu gakiza ndetse bagakomeza kuba ab’umumaro mu miryango yabo, mu Itorero, muri sosiyete ndetse no ku gihugu.
Bahuriye mu musangiro uteguza Refresh Women 2023
Refresh Women ni iyerekwa ryagutse rya Pastor Florence Mugisha, Umufasha wa Rev. Dr Charles Mugisha, Umushumba Mukuru w’Itorero New Life Bible Church rikorera mu Karere ka Kicukiro -Kagarama, ribarizwa muri Africa New Life Ministries yashinzwe na Rev Dr. Charles Mugisha.
Agaruka ku myiteguro ndetse n’umwihariko wa Refresh Women y’uyu mwaka mu kiganiro n’abanyamakuru, Pastor Florence Mugisha, yabwiye abanyamakuru ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ari "Kubyara, Kurera no Kuyobora" [Birth - Nurture - Lead].
Yagize ati "Uyu mwaka ufite umwihariko kandi abazitabira bazishima, turamya duhimbaze ijuru rimanuke". Yavuze ko bazitsa ku nyigisho nziza zizigisha abagore uburyo bwo kubyara, kurera ndetse no kuyobora. Ati "Insanganyamatsiko ni tubyare, turere ndetse tuyobore"
Yunganiwe n’umugabo we, Rev. Dr Charles Mugisha, wavuze ko ari umuhamya w’ibyo yiboneye n’amaso ye uburyo Refresh Women yatanze umusaruro ukomeye ku bagore n’abakobwa basaga n’abarushye ndetse banyotewe. Ati "Refresh Women yabereye bamwe nk’iriba rihembura kuko yamaze inyota ya bamwe, abandi barahembuka"
Yavuze ko ibyiza bya Refresh Women bitagarukiye gusa ku bagore n’abakobwa ahubwo byahembuye n’imiryango yari mu marembera igiye gusenyuka. Yagize ati: "Hari imiryango yitabiriye Refresh Women habuze gato ngo isenyuke igafata icyemezo cyo kwiyunga no gukomeza kubana mu mahoro".
Bafashe umwanya uhagije wo kuramya Imana muri iyi Dinner
Iki giterane kiratangira kuri uyu wa Gatanu gisoze ku Cyumweru [Tariki 24-26 Werurwe 2023] ndetse kizagira umwihariko w’abakobwa ku munsi wo kuwa Gatandatu kuko bazigishwa inyigisho zihariye zibafasha kugwiza ubwenge no gutegura ejo habo heza.
Kizitabirwa n’abantu baturutse hirya no hino ku isi ndetse n’ibihugu byo muri aka karere u Rwanda rubarizwamo nka Uganda, u Burundi, Kenya n’ahandi. Abatumirwa ndetse n’abigisha barimo abakozi b’Imana bafite ubunararibonye mu kubwiriza no kwigisha ijambo ry’Imana ndetse bakaba ari n’abantu bubatse izina mu yindi mirimo ifitiye sosiyete akamaro.
Mu bakozi b’Imana bo mu mahanga bitabiriye iki giterane, harimo Pastor Grace Serwanga waje mu Rwanda ari kumwe n’umutware we Pastor Lincoln Serwanga, bakaba baraturutse mu Bwongereza. Hazaza hari kandi Pastor Lydia Karani n’abandi banyuranye.
Pastor Grace Serwanga, ubusanzwe ni umunyamategeko ukorera mu Bwongereza, akaba azasangiza ubunararibonye bwe abazitabira iki giterane ndetse n’umugabo we Pastor Lincoln Serwanga wavuze ko afite byinshi yigiye kuri AfricaNew Life umurimo w’Imana urangajwe imbere n’umushumba Dr Charles Mugisha.
Pastor Mugisha na Pastor Lincoln nabo bitabiriye iyi Dinner
Pastor Grace Serwanga yahamagariye abali n’abategarugori kutazacikwa n’iki giterane Ati "Mugomba kuhaboneka". Yatanze urugero avuga ko mu myaka 3 Yesu yamaze ku Isi, yakoze ibitangiza byinshi ariko hari abatarabibonye.
Yavuze ko bishoboka rwose kuba iki giterne cyazaberamo ibintu bitangaje ariko abantu bamwe ntibabibone, ahita avuga ko uburyo bwo gucikwa n’iki gierane ari ukutakitabira cyangwa se kutagikurira mu buryo bw’iyakure dore ko kizaca Live kuri Youtube [bazatanga Link nikimara gutangira].
Pastor Lincoln Serwanga yavuze ko we n’umufasha we bishimye cyane kuza mu Rwanda kuko bakozweho cyane na Refresh Women, anaca amarenga yo kuba bazakora igiterane nk’iki i London.
Byari umunezero mwinshi
Pastor Mugisha n’umufasha we Florence bafashijwe cyane
Abitabiriye iyi Dinner bari bambaye imyenda yiganjemo umweru
Refresh Women 2023 iteye benshi amashyushyu
Rev. Dr Charles Mugisha na Pastor Florence Mugisha mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Gatatu
Pastor Lincoln Serwanga n’umufasha we Pastor Grace Serwanga baje i Kigali baturutse mu Bwongereza, hano bari bamaze kuganira n’abanyamakuru
Pastor Florence Mugisha niwe wagize iyerekwa rya Refresh Women
Refresh Women 2023 iratangira kuri uyu wa Gatanu