Mu Rwanda kimwe n’ahandi ku isi usanga abantu basubiramo indirimbo z’abandi (covers) ari bo baza ku rutonde rw’abaririmbyi b’abahanga.
Ibi bishimangirwa nuko kugeza magingo aya abahoze ari abantu bafasha abahanzi (Backers) ndetse n’abasubiyemo indirimbo z’abandi (Interpretation) ari bo baza ku rutonde rw’abayoboye Muzika nyarwanda, aha twavugamo nka Bruce Melodie muri ’Secura’.
Kuri ino nshuro umwe mu bahanzi bakiri bato bagiye basubiramo indirimho z’abandi Nyinawumuntu Divine, usengera muri ADEPR - Muhima, wiga mu mashuri yisumbuye, yashyize hanze indirimbo ye bwite yise "Mbeshejweho".
Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo gukomeza abantu "ababwira ko kwizera Yesu Kristo bibeshaho umuntu".
Yatangiye uburirimbyi muri korali z’abana akiba i Nyaruguru, akomereza muri korali yo ku Muhima muri ADEPR.
Muri uyu mwaka wa 2022 ni bwo yatangiye kuririmba, abitangira asubiramo indirimbo z’abandi by’Umwihariko Iza Israeli Mbonyi na Aline Gahongayire.
Nyuma yo kumubonamo Impano idasanzwe, umuramyi Obededomu yamufashije gukora ivugabutumwa kuri YouTube channel no ku maradiyo.
Ni bwo yaje kubengukwa no gukundwa n’abanyamakuru ndetse n’abandi bahanzi, by’Umwihariko umunyamakuru witwa Maurice wahoze ku Isango Star ndetse n’umuhanzi Sam Muvunyi.
Paradise.rw iganira na bamwe mu bamuhagarariye ari bo Bwana Tuyishime Maurice na Obededomu Frodouard, bavuze ko bikiri mu rwego rwo kubinoza ku buryo mu minsi micye hazaba hari amasezerano agenga imikorere n’imikoranire.
Froduard yagize ati: "Bimwe mu biteganywa gukorwa harimo indirimbo zizajya zisohoka ari amashusho n’amajwi, ibiterane, gutanga ibiganiro ku maradiyo atandukanye no kumatereviziyo ndetse no kuririmba mu nsengero.
Kanda hano wumve indirimbo "Mbeshejweho" ya Divine
Divine yashyize hanze indirimbo ye bwite "Mbeshejweho"
Uyu mwana w’umukobwa aririmba neza cyane afite ijwi ryiza amagambo meza yihumure ari mundirimbo nukuri mugomba kumufasha Kandi azagera kure natwe turamushyigikiye
Komerezaho mukobwa wacu
Imana ibigufashemo
Ebana ngewe ndimo kumva rwose nkuko mwabyanditse koko mukwiye kumufasha cyane kuko same time harigihe nyine abantu batakaza umwanya wumuntu ngo barashaka kumufasha kandi arukumubeshya kbx kandi uwo mwana wumukobwa afite impano ikomeye cyane
Courage ibyiza birimbere