× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Diyoseze ya Kabgayi: Ntivuguruzwa Barthazar yasimbuye Musenyeri Smaragde

Category: Ministry  »  May 2023 »  Editor

Diyoseze ya Kabgayi: Ntivuguruzwa Barthazar yasimbuye Musenyeri Smaragde

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, Papa Fransisiko yatoreye Padiri Balthazar Ntivuguruzwa, kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege, ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Barthazar yari asanzwe ari umuyobozi w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK). Avuka mu Murenge wa Shyogwe muri Diyosezi ya Kabgayi, Paruwase ya Kabgayi, Santarali ya Cyanza.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Intumwa ya Papa mu Rwanda, Ntivuguruzwa wagizwe Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi yavutse ku wa 15 Nzeri 1967. Yahawe ubupadiri ku wa 18 Mutarama1997, aba umupadiri wa Diyosezi ya Kabgayi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Fransisko yagize Padiri Balitazari Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, asimbuye Musenyeri Simaragidi Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ubusanzwe Padiri Ntivuguruzwa yari Umuyobozi Mukuru w’Ishuri rikuru Gatulika rya Kabgayi (ICK).

Padiri Balitazari Ntivuguruzwa yavutse mu 1967, yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1997, akaba yakoreraga uyu murimo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yavutse tariki ya 2 Gashyantare 1947 ahitwa i Cyeza, kuri ubu ni mu Murenge wa Kayumba mu Karere ka Kamonyi, akaba afite imyaka 76.

Yahawe ubupadiri mu mwaka wa 1975 muri Diocese ya Kabgayi. Nyuma kandi yagiye kwiga muri Kaminuza ya Pontifical Gregorian University i Roma kuva mu 1979 kugeza mu 1983 ahakura Impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Kaminuza mu bijyanye na Tewolojiya.

Mgr Mbonyintege yabaye umwarimu n’umuyobozi mu Iseminari nkuru y’i Nyakibanda mu 1983 kugeza 1996.

Mu mwaka wa 2006 ni bwo Papa Benedigito wa 16 yamugize Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi nyuma muri 2009 anatorerwa kuba Perezida w’Inama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.