Tariki ya 6 Gicurasi ni itariki idasanzwe ku bahanzi b’Abanyarwanda n’abashumba b’amatorero akomeye, barimo Pastor Julienne Kabanda na Rene Patrick. Umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu wavutse ku itariki imwe na bo, bimutera ishema kandi bikamubera ingabo mu bitugu.
Aba bahanzi babiri, Divine Nyinawumuntu na Rene Patrick, hamwe na Pastor Julienne Kabanda uhagarariye Grace Room Ministries, bahuriye ku kuba baravutse kuri uwo munsi, tariki ya 6 Gicurasi, ariko kandi banahuje byinshi mu murimo wo kwamamaza Ijambo ry’Imana binyuze mu mpano yabo yo kuririmba no kwigisha.
Divine, umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko kwibona nk’umuntu wizihiriza rimwe isabukuru n’aba bantu b’ibirangirire ari ishema rikomeye, kandi ko bimushishikariza kurushaho gukora umurimo w’Imana abikuye ku mutima.
Julienne Kabanda: Umuyobozi n’umwigisha w’Ijambo ry’Imana
Pastor Julienne Kabirigi Kabanda afite imyaka 41 kuko yavutse ku wa 6 Gicurasi mu 1984. Amakuru avuga ko afite abana bane, akaba yarashakanye na Pastor Stanely Kabanda. Ni umuyobozi mukuru wa Grace Room Ministries, ndetse afatanyije n’umugabo we, bayobora Jubilee Revival Assembly Church. (graceroomministries.org)
Pastor Julienne ni umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda, aho yigisha Ijambo ry’Imana mu nsengero, kuri televiziyo, ndetse no mu bikorwa byo hanze (open-air crusades). Yashinzwe Grace Room Ministries mu 2018, ikaba ari minisiteri idaharanira inyungu ifite intego yo kugarura abantu mu mubano wimbitse n’Imana no kubagezaho urukundo n’impuhwe.
Ibi bigwi bya Pastor Julienne, byatumye umuhanzikazi Divine Nyinawumuntu wavutse ku munsi umwe na we atangariza Paradise ati: “Ndamukunda kubera ukuntu akunda umurimo w’Imana. Ni umugore w’icyitegererezo, wicisha bugufi kandi ufite umutima w’ubugiraneza. Nifuza kuzamamaza ubutumwa bwiza nk’uko na we abikora, akabigeraho mu Rwanda no mu mahanga.”
Rene Patrick: Umuhanzi w’umwihariko mu ijwi no mu bwanditsi bw’indirimbo
Rene Patrick na we yavutse ku itariki ya 6 Gicurasi, kandi ari mu bahanzi bafite impano itangaje mu ijwi, kuririmba no kwandika indirimbo. Ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel) ukomoka mu Rwanda. Azwi cyane mu ndirimbo nka Arankunda (Umunsi ku Wundi), na Our Love is Here to Stay, Imirimo Yawe na Jehovah yakoranye n’umufasha we Tracy Agasaro, n’izindi zinyuranye.
Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010, kandi ni umwe mu bashinze "Tehillah Worship Ministries", itsinda rigamije guteza imbere umuziki wa gospel mu Rwanda.
René Patrick yashakanye na Tracy Agasaro, umunyamakuru wa KC2 TV. Ubu bombi bakorana mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana, bakaba barashinze umushinga witwa In Christ Now, ugamije gukwirakwiza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Divine yavuze ko ijwi rya Rene Patrick rimukora ku mutima, kandi ko amufata nk’umwe mu bantu bamuhaye imbaraga zo kurushaho kwitangira umurimo w’Imana. Kuba baravutse ku munsi umwe, ngo ni nk’agakiza.
“Njye ijwi rye ndarikunda cyane, rinyura umutima. Kuba twaravutse ku munsi umwe ni ibintu byiza cyane, bintera ishyaka ryo gukomeza umurimo neza,” — Divine Nyinawumuntu.
Divine Nyinawumuntu: Urugendo, Irembo, Lahayiloyi n’intego yo kugeza abantu kuri Kristo
“Ikintu nishimira ni uko ubutumwa bwiza buri kugenda burushaho kugera kure, abaza kuri Kristo bakiyongera.”- Aya ni amagambo yavuze ku isabukuru ye!
Divine ni umwe mu bahanzikazi bafite umutima wo gukorera Imana binyuze mu bihangano. Ni umuramyi w’Umunyarwanda uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (gospel), akaba abarizwa muri label ya TFS (Trinity For Support). Yamenyekanye mu ndirimbo nk’Urugendo, Irembo, Lahayiloyi n’izindi zifite ubutumwa buhamye, bugamije gukomeza no guhumuriza imitima y’abantu.
Avuga ko kwibuka isabukuru ye atari ugufata umunsi wo kwizihirwa gusa, ahubwo ko ari igihe cyo gushimira Imana no gutekereza ku rugendo rwe.
Kuri iyi sabukuru ye, yavuze ko kimwe mu byo yishimira ari uko ari muzima, atarwaye, kandi akaba akiri mu murimo w’Imana. Mu magambo ye bwite yagize ati: “Icya mbere nishimira ni uko Imana yonyongereye undi mwaka, nkaba ntarwaye.”
Icyakora, kuri uyu munsi yavutseho, ntiyishimiye gusa ko hari ibyamamare bahuje itariki y’amavuko, ahubwo anibuka inshuti ye bavutse ku itariki imwe yavuye mu mubiri.
Yavuze ko iyo nshuti ye yagize uruhare rukomeye mu kumenya Imana kwe akiri muto, ariko ubu akaba atakiriho. Asobanura agahinda ke, mu kiniga cyinshi yagize ati: “Umuntu wambabaje yari umwana w’inshuti yange. Yagiye kare, yari azi ubwenge, yangiraga inama, akantoza kubaha Imana. Yagiye ntamuheruka, ndamwibuka [kuri uyu munsi].”
Nubwo bimeze bityo, Divine asanga kuba yaravutse ku munsi umwe n’abantu b’ibirangirire nka Pastor Julienne Kabanda na Rene Patrick ari nk’ikimenyetso cy’uko Imana yamugeneye umuhamagaro udasanzwe.
Abafata nk’icyitegererezo, kandi avuga ko azakomeza gukora ibihangano bifasha abantu kwegera Imana no gukura mu mwuka. Ubutumwa bwe burangwa n’ukuri, kandi busaba abantu kurushaho kwegera Imana.
TFS imwifurije isabukuru nziza! Divine Nyinawumuntu, yuzure imigisha n’imigambi myiza yo gukorera Imana no gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza!