Umuramyi Nyinawumuntu Divine uzwi nka Divine Muntu, yamaze gusoza amasezerano yari afitanye na Trinity For Support (TFS) nyuma y’urugendo rw’imyaka itatu.
Ibi byatangajwe ku wa 27 Nyakanga 2026 mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na TFS yashinzwe ndetse iyoborwa na Frodouard Uwifashije uzwi nka Obededom aho iyi Label yavuze ko Divine Muntu asoje amasezerano bari bafitanye, banashimira uyu muramyi ku ruhare yagize mu rugendo rw’iyi label.
Iryo tangazo riragira riti: "Twishimiye kubamenyesha ko Divine Muntu yarangije amasezerano yari afite muri TFS. Turamushimira uruhare yagize muri TFS, kandi urugendo rwe rwatubereye umugisha. Yinjiyemo ku wa 15 Nyakanga 2023. Muri uru rugendo akomeje tumwifurije ibyiza byose na buri ntsinzi. Imana izakugende imbere, ikuzamure. Komeza gutuma ijuru rigira ishema."
Aya magambo agaragaza ko impande zombi zatandukanye mu bwumvikane, nyuma y’uko Divine yari amaze imyaka itatu akorana na TFS kuva yinjiyemo ku wa 15 Nyakanga 2023.
Yinjiye muri TFS akiri umunyeshuri
Mu bihe bitandukanye, Obededom yagiye agaruka ku rugendo rw’uyu muramyi, agaragaza ko TFS yamusanze akiri muto ndetse ataramenyekana cyane. Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko kimwe mu bintu bimushimisha kurusha ibindi ari ukubona Divine yarakuze mu buryo bugaragara.
Yagize ati: "Ibyo kwishimira ni byinshi. Divine twatangiranye ari umwana muto dore ko yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Kuba itangazamakuru ryaramwakiranye yombi Imana ibinyujije muri twe, ubwabyo ni ibyo kwishimira kuko yabashije kumenyana n’abahanzi bakomeye. Ntekereza ko abanyamakuru cyangwa abashumba b’amatorero batamuzi ari mbarwa."
Yakomeje avuga ko atishimira gusa uburyo Divine yakuze mu muziki, ahubwo ko anishimira uko yakuze mu buzima bwe bwite.
Ati: "Ikindi, kuba umwana yarakuriye mu biganza byacu agakurana indangagaciro za gikristo, akubaka urugo, nta muntu utabyishimira. Kuri ubu amaze gukura kugera ku rwego yabasha gukora umuziki wenyine kabone n’iyo yava muri TFS."
Hari inzozi zitabashije kugerwaho
Nubwo TFS ivuga ko yishimira intambwe Divine yagezeho, Obededom yigeze no gutangaza ko hari inzozi bari bafite zo kumugeza kure kurushaho ariko ubushobozi bukaba bwarababereye imbogamizi.
Yagize ati: "Nta cyo nka TFS twigeze twima Divine keretse icyo tudafite. Twifuzaga kumugeza ku rwego rurenze urwo ariho uyu munsi ariko ntibyadukundiye kubera ikibazo cy’ubushobozi."
Yanahamagariye abakunzi b’umuziki n’abafatanyabikorwa kujya bafasha abafite icyerekezo cyo guteza imbere impano z’abahanzi ba Gospel.
Indirimbo zasohotse mu gihe yari ari muri TFS
Mu gihe cy’imyaka itatu yamaze muri TFS, Divine Muntu yasohoye indirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakunzi ba Gospel zirimo Mbeshejweho, Urugendo, Irembo, Lahayiloyi, Hozana ndetse na Igicaniro.
Ubwo hasohokaga indirimbo Igicaniro, Obededom yari yavuze ko ari imwe mu ndirimbo zatwaye imbaraga nyinshi kurusha izindi. Yagize ati: "Ni indirimbo yatwaye imbaraga nyinshi ugereranyije n’izindi."
Yavuze kandi ko ubutumwa bw’iyo ndirimbo bwari bwarahishuriwe Antoinette Rehema, mu gihe amajwi yayo yakozwe na Producer Boris, amashusho agakorwa na Eliel Sando.
Divine yavuze ko TFS yamuhinduye umuhanzi
Na Divine ubwe ntiyahwemye kuvuga ko ubufatanye na TFS bwagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe.
Mu kiganiro yahaye Paradise, yagize ati: "Ntarajya muri TFS nari umuririmbyi usanzwe, ariko ubu ndi umuhanzi rwose."
Yongeyeho ko atakuze mu muziki gusa, ahubwo ko yanakuze mu buryo bw’umwuka. Ati: "Ubu nsoma Bibiliya cyane kuruta mbere kugira ngo mbone ibyo mpa abantu."
Yavuze kandi ko umwihariko w’ibihangano bye ari uguhumuriza abantu no kubagarura kuri Kristo.
TFS ikomeje urugendo rwayo
Mu myaka ishize, TFS yakomeje gukorana n’abahanzi batandukanye ba Gospel, barimo Umurizabageni Nadia na Antoinette Rehema, ikabafasha mu gutunganya ibihangano, kubimenyekanisha no kubaka isura yabo mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Obededom kandi aherutse kuvuga ko nubwo umwuga wo gufasha abahanzi utoroshye, akomeje kuwukora kuko awufata nk’umuhamagaro wo guteza imbere impano z’abaramyi.
Hatangiye indi ntambwe nshya
Isozwa ry’amasezerano ya Divine Muntu muri TFS risize uyu muramyi atangiye urugendo rushya nk’umuhanzi wigenga, nyuma yo kumara imyaka itatu afashwa n’iyi label mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.
Ku ruhande rwa TFS, ubuyobozi bwayo bwashimangiye ko butandukanye na Divine mu mahoro no mu bwubahane, bumwifuriza gukomeza gukorera Imana no gukomeza kugera ku zindi ntsinzi.
Mu butumwa bwasoje itangazo, Frodouard yifurije Divine Muntu batangiranye akiri inkumi ubu bakaba barangizanyije yarashinze umuryango imigisha y’Imana n’urugendo rwiza, amubwira ati: "Imana izakugende imbere, ikuzamure. Komeza gutuma ijuru rigira ishema."
TFS nta cyo itahaye Divine Muntu