Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yongeye guteza impaka nyuma yo kwibasira abantu bakomeje kunenga uko Igikombe cy’Isi cya 2026 cyateguwe n’uko cyagenze, abasaba gusenga.
Mu butumwa burebure yashyize ku rubuga rwa Instagram nyuma y’irushanwa, yavuze ko hari abantu bamaze igihe bakwirakwiza urwango n’ibihuha aho kwishimira ibyaranze iri rushanwa, abasaba gufata umwanya bagatekereza, bagasenga cyangwa bakareba umupira w’amaguru aho gukomeza kunenga.
Iri rushanwa ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique, rikaba ryarakurikiwe n’abafana babarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku isi.
Nubwo ryashimwe kubera ubwitabire n’imikino myiza, ntiryabuze kuvugwaho ibibazo birimo amatike ahenze, ibibazo bya visa ku baturage b’ibihugu bimwe na bimwe, imyanzuro y’abasifuzi ndetse n’ibyavuzwe ku ruhare rwa politiki mu byemezo bimwe bya FIFA.
Mu butumwa bwe, Infantino yavuze ko bamwe banenzwe babaye nk’abahumwe n’urwango ku buryo batabashije kubona ibyishimo, ubumwe n’amahoro byaranze irushanwa. Yashimangiye ko FIFA yakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo irushanwa rigende neza, ashimangira ko ari rimwe mu marushanwa akomeye yabayeho mu mateka y’umupira w’amaguru.
Yagize ati: "Mu gihe bamwe bari inyuma y’impapuro zabo n’amakaramu, cyangwa inyuma ya za mudasobwa bakwirakwiza urwango n’ibihuha, twe muri FIFA twari ku rugamba dutegura, dukora ubutaruhuka kandi dutanga igikorwa cyiza kurusha ibindi ku isi.
Mu gihe bamwe bihisha, twe twagiye mu mihanda ya Canada, Mexique na Leta Zunze Ubumwe za Amerika tuvugana n’abafana, twita ku mutekano wabo. Mu gihe bamwe bacamo abantu ibice, twe twarabahuje.
Ku bakomeje kumara igihe n’imbaraga bakwirakwiza urwango, ndabasaba gufata akanya bagatekereza, bagasenga cyangwa bakareba umukino w’umupira w’amaguru bakitegereza amarangamutima ari ku maso y’abantu. Kuko umupira w’amaguru ari wo wonyine ushobora guhuza abantu muri ubu buryo."
Infantino yanavuze ko abantu benshi bibagiwe ko iri rushanwa ryahuje abantu baturutse mu bihugu birenga 200, rikarangwa n’ibihe by’ibyishimo n’ubufatanye, ndetse ko ari byo byari bikwiye kwibandwaho kuruta impaka zagiye zivuka. Yagaragaje ko umupira w’amaguru ukomeje kuba ururimi ruhuza abantu kurusha ibibatanya.