Ku wa 21 Ukuboza 2025, umuririmbyi wa Gospel ukizamuka, Divine Muntu, yakorewe ibirori bya Bridal Shower, ari na byo bizwi nko gusezererwa ku bukumi, mu rwego rwo kumutegurira ubuzima bushya bw’urushako ategereje kwinjiramo mu ntangiriro za 2026.
Ibi birori bya “Bridal Shower” byabereye mu Karere ka Bugesera ho mu Ntara y’Iburasirazuba, ahazwi nka Karumuna. Byabaye mu gihe cy’ibyishimo kandi abantu bamugaragariza urukundo. Byitabiriwe n’inshuti za hafi, abo mu muryango n’abandi bamuba hafi mu rugendo rwe rw’ubuzima n’urw’umuziki.
Bridal Shower ni ibirori bitegurirwa umukobwa ugiye gushyingirwa, bigamije kumwereka ko ari intambwe nshya yitegura gutera, no kumutera inkunga mu byiyumvo no mu bitekerezo.
Muri ibi birori, inshuti n’abavandimwe baganiriza umugeni ku buzima bw’urugo, bakamugira inama zubaka, bakamusengera ndetse bakanamuha impano zizazamufasha mu rugendo rwe rushya rw’ubuzima bw’urushako.
Divine Muntu yatangarije Paradise ko uyu uba ari umwanya wo gusangira ibyishimo, kwibuka urugendo rwe rwo kuba umukobwa, no kumuhumuriza ko atagiye wenyine, ahubwo ko ajyanye n’urukundo n’ubufasha bw’abamukikije.
Ku bwa Divine Muntu, ibi birori byari umwanya wihariye wo gushimira Imana no gushimira abantu bose bamubaye hafi kuva yatangira urugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki. Yagaragaje ko Bridal Shower yamuhaye imbaraga n’icyizere, ndetse ikamwibutsa ko icyemezo yafashe cyo gushyingirwa ari isezerano rishingiye ku rukundo, ku cyizere no ku mahame ya gikirisitu.
Divine Muntu, ufite imyaka 22, azwi cyane mu muziki wa Gospel mu Rwanda binyuze mu ndirimbo nka “Hozana”. Muri iyi ndirimbo yerekanye ko injyana ya gakondo ishobora gukoreshwa mu kuramya Imana mu buryo bwiza kandi bujyanye n’umuco.
Uretse Hozana, Divine azwi no mu zindi ndirimbo zirimo Lahayiloyi, Urugendo, Irembo na Mbeshejweho, zagiye zimugira umwe mu bahanzi bakiri bato ariko bafite icyerekezo gikomeye.
Uyu muririmbyi ategereje gushyingiranwa n’umukunzi we Uwizera Benjamin ku itariki ya 10 Mutarama 2026, nyuma yo kuva gusezerana mu mategeko byabaye mu mpera za 2025 mu Kuboza, akaba yarigeze gutangaza ko yafashe uwo mwanzuro atazuyaje nta muntu umugiriye inama cyangwa ngo amushyireho agahato, kuko ngo yawufashe ashingiye ku rukundo nyarwo no ku cyizere afitiye uwo azabana na we, Benjamin.
By’umwihariko, Divine Muntu abarizwa muri Label ya TFS (Trinity For Support) yashinzwe na nyiri ukumureberera mu muziki, Uwifashije Foroduard wamamaye nka Obededomu wa Paradise, ari na yo imufasha mu rugendo rwe rw’umuziki no mu iterambere rye nk’umuhanzi wa Gospel.
Abari bitabiriye ibirori bya Bridal Shower bagaragaje ko bamwifuriza urugo ruhire, ruzashingira ku rukundo, ukwizerana no gukorera Imana, ari na byo asanzwe ashimangira mu ndirimbo ze.
Divine arashimira inshuti zamubaye hafi mu gusezera ku bukumi bwe
Ubukwe buzaba ku wa 10 Mutarama 2026