× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubukwe bwabereye mu mazi: Abageni bihanganiye imyuzure basezerana imbere y’Imana

Category: Wedding  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ubukwe bwabereye mu mazi: Abageni bihanganiye imyuzure basezerana imbere y'Imana

Malolos, Philippines — Umugabo witwa Jade Rick Verdillo n’umugore we Jamaica Aguilar, ku munsi wabo w’ubukwe, n’ubwo urusengero rwari rwuzuye amazi kubera imvura nyinshi yazanywe n’umuyaga wa Typhoon Whipa, bayakandagiyemo barasezerana.

Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nyakanga 2025, mu rusengero rwa Barasoain Church ruri mu mujyi wa Malolos, mu ntara ya Bulacan, aba bageni bagiye imbere y’Imana bahagaze mu mazi ageze mu mavi. Nta cyari gushobora kubabuza kurushinga: n’ubwo amazi yari yuzuye urusengero, batambutse mu mazi, bambaye imyambaro y’ubukwe isanzwe.

Umugeni Jamaica Aguilar yinjiye mu rusengero yambaye ikanzu yera, yitwaye neza n’ubwo amazi yari menshi. Umusore, Jade Rick Verdillo, yari yambaye ikanzu gakondo ya Philippines izwi nka Barong Tagalog. Bose bagaragaje ko icyemezo cyabo cy’ukuri cyo gukora ubukwe gikomeye, banga kubusubika batitaye ku miterere y’ikirere n’ingorane zatewe n’umuyaga wa Whipa.

Verdillo yagize ati: “Twishatsemo imbaraga. Twahisemo uyu munsi, kuko ni igitambo ubwacyo.”

Whipa, umwe mu myuzure ikomeye ibaye muri iki gihe cy’imvura mu gihugu cya Philippines, yateje imvura nyinshi n’imyuzure mu bice bitandukanye by’igihugu. Gusa, ibi ntibyabujije aba bageni gukora umuhango wabo wera.

Amafoto yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu bari mu rusengero bicaye mu ntebe ziri mu mazi, abandi bahagaze. Byabaye ubukwe budasanzwe, bwatunguye benshi, ariko bwagaragaje ubushake n’urukundo rwa nyarwo rw’aba bageni bombi.

Reba amafoto:

Jade Rick Verdillo na Jamaica Aguilar, ku munsi wabo w’ubukwe, n’ubwo urusengero rwari rwuzuye amazi kubera imvura nyinshi yazanywe n’umuyaga wa Typhoon Whipa, bayakandagiyemo barasezerana

Abakristo bemeye kubashyigikira na bo bakandagira mu mazi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.