× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Divine Muntu waririmbye ‘Hozana’ yatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho

Category: Wedding  »  12 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Divine Muntu waririmbye ‘Hozana' yatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho

Divine Muntu, umuririmbyi ukizamuka mu njyana ya Gospel, wamamaye cyane ku ndirimbo ye “Hozana,” aherutse gusohora, yatangaje itariki ubukwe bwe buzaberaho.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 y’amavuko, wahinduye byinshi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, nk’aho yerekanye ko n’injyana ya gakondo yakoreshwa mu kuramya Imana, mu ndirimbo nshya yise Hozana, yavuze ko azabana n’umukunzi we Uwizera Benjamin mu bukwe buzaba ku itariki ya 10 Mutarama 2026.

Mu kiganiro na Paradise, Divine yavuze ko atari kuzuyaza gufata umwanzuro wo gushyingirwa akiri muto, avuga ko urukundo ari isezerano ry’agaciro kandi ko afitiye umukunzi we icyizere gikomeye.

Ati: “Nta myaka runaka yagenwe ngo umuntu ashyingirwe. Itegeko rivuga ko umuntu ashobora gushyingirwa afite nibura imyaka 21, njye narengeje iyo myaka. Nifuza ko abantu bubaha icyemezo cyanjye kandi bakampa amahoro.”

Divine yanavuze kandi ku makuru yari ari gucicikana avuga ko umuyobozi we muri muzika, Frodouard Uwifashije (Obededomu), ashobora kuba yarahawe amafaranga ngo amushyingire, asobanura ko ayo makuru atari yo kandi ko ari we wifatiye umwanzuro.

Uyu muririmbyi akunze kwibanda ku muziki we ndetse n’iterambere rye, avuga ko indirimbo “Hozana” nubwo atari yo ya mbere asohoye, dore ko azwi no mu zindi nka Lahayiloyi, Urugendo, Irembo, na Mbeshejweho, ari intangiriro y’urugendo rwe mu muziki wo guhumuriza imitima ya benshi gushishikariza abatabarika kugana inzira y’agakiza.

Divine Muntu yasohoye Save the Date y’ubukwe bwe

Divine Muntu ari kumwe na Uwizera Benjamin bagiye kurushinga, ku munsi berekanwa mu rusengero

Divine Muntu ari kumwe n’umureberera mu buhanzi, Obededomu, akaba ari kumwe n’umugore we

Reba indirimbo Hozana ya Divine Muntu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.