× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dinah wavuze ko Isi ituwe n’umusore umwe, abandi bataravuka, yatomowe nawe n’umugabo we Brian

Category: Wedding  »  4 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Dinah wavuze ko Isi ituwe n'umusore umwe, abandi bataravuka, yatomowe nawe n'umugabo we Brian

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Brian Blessed, yatunguye abantu benshi ubwo yavugaga amagambo meza kandi akomeye ku mugore we Uwera Dinah, agaragaza urukundo rutagira akagero amufitiye.

Brian, yamuteye iyi mitomo yifashishije urukuta rwe rwa Facebook, mu kwizihiza imyaka ibiri ishize bakoze ubukwe. Ni amagambo yuzuyemo gushimira Imana no gushima uwo bashakanye, avuga ko atigeze yicuza iyo myaka ndetse ko yahitamo Dinah inshuro nyinshi kuruta inshuro imwe yamuhisemo.

Brian Blessed, uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana no mu kuyobora abaririmbyi mu materaniro atandukanye, yanditse ubutumwa buvuga ko yashimye Imana kuba yarabonye umugore nka Dinah.

Mu magambo ye bwite, yagize ati: “Blessed is a man (me) who married you. You are the explanation of the word: ‘He who finds a woman, finds a good thing.’ I can still choose you and I will forever choose you, Dinah my love.”

Mu Kinyarwanda: Hahirwa umugabo (ni njye) wabonye umugore nkawe. Igisobanuro cy’ijambo rivuga ngo: ‘Uwabonye umugore yabonye ikintu cyiza’ ni wowe ugihagarariye. Nubwo nakongera guhitamo, naguhitamo kandi nzahora nguhitamo, Dinah rukundo rwanjye.”

Yongeyeho ko imyaka ibiri bamaze babana atayicuza na gato, ahubwo ko abona yarashimangiwe n’urukundo rurambye no gufashanya.

Tariki 07 Ukwakira 2023, ni bwo abaramyi Brian Blessed na Dinah Uwera barushinganye imbere y’Imana, mu muhango wabereye mu rusengero Healing Center Church ruherereye i Remera, i Kigali. Mbere yaho gato, ku wa 05 Ukwakira, bombi bari bamaze gusezerana byemewe n’amategeko ku biro by’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Umunsi umwe n’uwo muhango wo mu rusengero, habayeho n’ibirori byo gusaba no gukwa, byabereye kuri Ahava River, mu Karere ka Kicukiro.

Brian Blessed, wamamaye cyane mu ndirimbo “Dutarame” yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira, afite amateka akomeye mu muziki wo kuramya.

Yatangiye kumenyekana mu itsinda Hindurwa, aho yakoranye na Enric Sifa, Mugabe Robert na Emma Twebaze, bakaba barubatse izina rikomeye mu muziki wa Gospel kuva mu wa 2004.

Brian Blessed kandi azwiho ko ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutangiza urugendo rwa muzika rwa Niyo Bosco, amwigisha gucuranga gitari.

Mu rugendo rwe rwa muzika, Brian yageze no ku rwego mpuzamahanga, aho yahuye n’icyamamare cy’umuramyi Kirk Franklin muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika – umuramyi ufite ibihembo Grammy Awards bisaga 20.

Ku rundi ruhande, Dinah Uwera ni umwe mu bahanzikazi bubashywe cyane mu ndirimbo zo kuramya. Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye “Nshuti”, yamufunguriye amarembo mu muziki. Ubuhanga bwe bwatumye ahitamo kuririmbana n’icyamamare Don Moen ubwo yari yasuye u Rwanda.

Mu mwaka wa 2017, yegukanye igihembo nk’umuhanzikazi w’umwaka mu bihembo bya Groove Awards Rwanda, icyubahiro gihabwa abahanzi bitwaye neza mu muziki wa Gospel. Nubwo adakunze kugaragara kenshi mu ndirimbo, ni umwe mu baramyi b’imena mu rusengero rwa Healing Center Church i Remera, aho akorera umurimo w’Imana.

Isabukuru y’imyaka ibiri y’ubukwe bwabo yabaye umwanya wo kongera gusubiza amaso inyuma bagashima Imana ndetse no kwibutsa abantu ko urukundo rwabo rwubakiye ku Mana.

Imitoma mu rugo rwa Brian Blessed na Dinah Uwera

Brian Blessed ubwo yari amaze kwambika impeta Dinah Uwera yagize ati: “Rimwe na rimwe numva ari nk’inzozi, ariko naje gusanga byose ari ukuri kandi ndi umunyamahirwe umwe muri iyi si nziza. Warakoze kuba uwanjye. Ndagukunda byimazeyo mu isi yanjye Dinah Uwera. Ubuzima bwanjye butangiranye nawe aka kanya, rukundo rwanjye Dinah ".

Dinah Uwera uzwi mu ndirimbo “Nshuti " ndetse na "Says The Lord", nawe yananiwe kwiyumanganya, agaragaza akari ku mutima we nyuma yo kwambikwa impeta na Brian Blessed. Yavuze ko nta mpamvu yari afite yo guhakanira Brian Blessed wamusabye urukundo, na cyane ko Imana ari yo yamwemeye mbere ye.

Yumvikanishije ko abandi basore bataravuka bityo akaba ari uwa Brian Blessed, umusore rukumbi abona ku Isi. Ati: “Nifuje kuguhitamo, abagahataniye nawe kuntwara ntibaravuka kandi nta mahitamo asigaye. Kukwemera ntabwo ari ukukugirira impuhwe kuko Imana yakwemeye mbere kandi nayobotse ubuyobozi bwayo gusa ".

Ati “Navuze Yego ku buyobozi bwawe kandi ndagukunda Brian. Ndi umunyamugisha kwitwa Umunyamugisha. Igihe birangiye ubonye Brian, umenya ko atatinze cyangwa ngo aze kare ahubwo ni mu gihe gikwiriye (Ikinyacumi kigumaho). Uru rugendo ni urugendo rutangaje hamwe nawe ".

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Brian yatomagije Dinah bamaranye imyaka 2

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.