Mu gihe benshi bamuzi nk’umuramyi ufite impano n’ijwi risukuye, Natukunda Apophia, uzwi cyane nka Apophia Posh, yanditse paji nshya mu rugendo rwe rw’ubuzima, asezerana mu mategeko.
Uyu mukobwa wamamaye mu ndirimbo za Gospel, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Valens, mu muhango waberaga ku biro by’Umurenge wa Remera, mu Mujyi wa Kigali.
Ku maso h’uyu muramyi, hagaragaragamo ibyishimo byinshi nk’u wabonye igisubizo cy’amasengesho ye. Yagaragaye yambaye imyambaro yera, ari kumwe n’uwo yihebeye, mu gihe inshuti n’imiryango bari babaherekeje buzuye akanyamuneza.
Natukunda Apophia yakiriye agakiza mu Barokore mu mwaka wa 2001, atangira urugendo rw’umuziki akiri mu mashuri abanza, mbere yo gukomereza mu makorali.
Mu 2007, yatangiye kwandika indirimbo zikoreshwa mu makorali, hanyuma mu 2017 ashyira hanze ibihangano bye bwite, birimo “Akira”, “Ushimwe”, “It’s So Sweet”, n’izindi zigaragaza urwego ruhanitse mu myandikire no mu butumwa bwa gikirisitu.
Nubwo mu myaka itandatu ishize asa nk’uwahagaritse gukora indirimbo nshya, izo yakoze mbere ziracyamushyira mu bagombwa kwibukwa nk’umwe mu baramyi bafite umurage ugaragara.
Muri Groove Awards Rwanda 2017, Apophia yabonye itike imushyira mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza ukizamuka wakoze cyane, nubwo ategukanye igihembo.
Ubukwe bwe na Valens buteganyijwe ku wa 22 Ugushyingo 2025.
Apophia Posh yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Valens, mu muhango waberaga ku biro by’Umurenge wa Remera, mu Mujyi wa Kigali.