Isezerano risohoye rijya rivamo gushima tukuzura umunezero tukanezererwa Imana.
Akenshi usanga abantu iyo bari mu bigeragezo birimo ubushomeri, kubura urubyaro, kubura ubwishyu bw’Inzu n’ibindi, ni ibihe by’ubwihebe bitera abantu benshi gusenga amasengesho adacika, bagasengera mu misozi, mu bibaya, mu mazi, mu buvumo ndetse hari n’abadatinya kurira ibiti.
Mu guhumuriza abicaye mu gikombe nshidikanyamana, Divency Vincent yasohoye indirimbo nziza yise "Hindura amateka"
Divency Vincent ni umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaravukiye mu ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga.
Uyu muririmbyi ufatanya kuririmba no gushaka amafaranga dore ko akora muri Patisserie yatangarije Paradise.rw byinshi ku muhamagaro we.
Mu kiganiro na Paradise, abajijwe ku ndirimbo nshya "Hindura Amateka", yagize ati: "Iyi ndirimbo nshya yitwa "Hindura Amateka" ni Indirimbo imeze nk’isengesho ryo kwibutsa Imana isezerano, hari amasezerano tubana nayo igihe kirekire, ugasanga birasaba kuyasengera dutitirije" .
Yakomeje agira ati "Nshingiye ku byanditswe byera Daniyeli nawe yanyuze mu bihe nk’ibyo, isezerano rye rirasohozwa gusa igisubizo nticyamugeraho vuba kuko cyari cyatangiriwe mu Kirere (Daniyeli 10)". Yavuze ko byasabye Daniyeli gufata ibihe byo gusenga atitiriza yibutsa Imana isezerano. Yabihuje na Yesaya 62:6 hatwibutsa ko tugomba gutitiriza mu gihe twibutsa Imana.
Ni indirimbo ibanzirizwa n’agace kameze nka filime aho umugore aba yugarijwe n’ibibazo, abana barizwa n’Inzara, undi ku ishuli bamwirukaniye ’minerval’ mu gihe hashira akanya agasohorwa mu nzu kubera ideni ry’amezi 3.
Uyu muririmbyi wibitsemo impano yo gutanga ubutumwa buhumuriza abababaye yatangiye kuririmba akiri umwana dore ko yatangiye kuririmba muri korali yo mu ishuli ryo ku cyumweru (Sunday School).
Yatangiye kwandika indirimbo akiri muto dore ko yatangiye kwandika indirimbo ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ubwo yandikaga indirimbo yitwa "Tuzaruhuka" aza kuyisohora ubwo yasozaga amashuri yisumbuye.
Divency Vincency yaririmbye kandi muri korali y’abana yitwa Beulah choir, aza no gukomeza uwo muhamagaro mu mashuri yisumbuye muri korali yitwa Boaz yo mu kigo cya EFOTEC yigagaho.
Uyu muririmbyi waje gukomereza amasomo mu kigo cya GS Shyogwe giherereye i Muhanga yinjiye muri korali yitwa Ubumwe. Mu mwaka wa 2011 yinjiye mu itsinda rikora umuziki bita uw’isi (Secular).
Nyuma yaje kuva muri Secular agaruka muri Gospel yuzuye, kuri ubu akaba afite indirimbo 14 mu gihe amaze gukora amashusho y’Indirimbo eshanu.
Avuga ko nk’ubutumwa bwe kuri sosiyete "Nabwira abantu kudacogozwa no gutinda kw’isezerano cyangwa ngo bihebe ahubwo igisubizo ni ukwegera Imana birushijeho".
Avuga ko guhera mu buto bwe, yafashwaga cyane n’indirimbo za Richard Ngendahayo akaba akomeje guhemburwa na Mbonyicyambu Israel ndetse na Papi Clever afata nk’icyitegererezo kuri njye.
Abajijwe icyo yabwira abantu bakomeje kugeragezwa n’amasezerano, uyu muramyi yagize ati"
Nabwira abantu kudacogozwa no gutinda kw’isezerano cyangwa ngo bihebe ahubwo igisubizo ni ukwegera Imana birushijeho ".
Yatangaje ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo iryoshye azakomeza gukora umurimo w’Imana yahamagariwe dore ko ahamya ko azabikora igihe cyose azaba akiriho. Yavuze ko yitegura kuzasohora izindi ndirimbo nziza zirimo ubutumwa bwo guhembura imitima no kubibutsa kudacogora.
Divency Vincent yakoze indirimbo y’ihumure mu bugarijwe n’ibibazo
Ryoherwa n’indirimbo nshya "Hindura Amateka" ya Divency Vincent