× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Diane Nyirashimwe wamamaye muri Healing Worship Team ari kubarizwa mu Rwanda

Category: Artists  »  August 2024 »  Our Reporter

Diane Nyirashimwe wamamaye muri Healing Worship Team ari kubarizwa mu Rwanda

Diane Nyirashimwe uzwi cyane muri Healing Worship Team, True Promises na Zebedayo Family, yagarutse mu Rwanda, nyuma y’imyaka ibiri aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku mugoroba wo ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki ya 1 Kanama 2024,nibwo, uyu muramyi usigaye warahawe izina rya Deborah, yageze mu Rwanda.

Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Diane yerekeje gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,asanzeyo umugabo we Eric Mpore.

Akigera ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, yakiriwe n’abagize umuryango we barimo Tresor banaririmbanye mu itsinda rya True Promises ubwo yari i Kigali.

Nk’uko bitangazwa na Umuseke.rw ducyesha iyi nkuru, biravugwa ko Diana yaje muri gahunda z’umuryango we ndetse no kwitabira igiterane Africa Haguruka cy’Itorero Zion Temple Celebration Center, asanzwe abarizwamo.

Diane yafashije Healing Worship Team kuba itsinda rya mbere rihagaze neza mu Rwanda. Indirimbo nka “Nguwe neza”, “Icyo wavuze”, “Nta misozi” n’izindi yagizemo uruhare rukomeye, zakoze ku mitima ya benshi.

Ubu ari mu baririmbyi bakunzwe mu itsinda ry’abaramyi b’Itorero Zion Temple ya Dallaras muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Diane yakiriwe n’abo mu muryango we

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.