× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

"Umusirimu" David Kega yiteguye gukora igitaramo yatumiyemo Josh Ishimwe na Ben & Chance

Category: Artists  »  December 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

"Umusirimu" David Kega yiteguye gukora igitaramo yatumiyemo Josh Ishimwe na Ben & Chance

Umuramyi David Kega imwe mu mpano zamuritswe muri uyu mwaka wa 2023 kuri ubu agiye gukora igitaramo cya mbere cye bwite yatumiyemo Josh Ishimwe na Ben & Chance.

Ni igitaramo giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023 kikazabera Kimisagara mu rusengero rwa Evangelical Restauration Church.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, David Kega yavuze ko ku bufatanye n’iri torero bifuje guhimbaza Imana ku byo yakoze uyu mwaka wa 2023 ndetse no kuvungurira abakunzi ba Gospel kuri Album ye Vol ya 1 yise "Izuba rya Nijoro".

Uyu muramyi wigaragaje cyane muri uyu mwaka dore ko akozemo album yose, yabajijwe ibanga yakoresheje muri uyu mwaka agira ati: "Ibanga nta rindi ni uguhora ushishikarira gukora icyo wahamagariwe uko ushobojwe n’Imana".

Abajijwe icyatumye atumira indi mpano yaryoheye benshi muri uyu mwaka ariwe Josh Ishimwe uririmba injyana gakondo, yagize ati: "Josh ishimwe ni umuramyi mwiza Imana iduhaye kandi ari gufasha imitima ya benshi".

Uretse Josh Ishimwe, couple ya Ben na Chance izataramana na Kega ifatanyije n’amwe mu matsinda yihariye uruhimbi muri iyi myaka ya vuba ariyo Gisubizo Ministry, El Shaddai choir na Shekinah.

David Kega benshi bakunze kwita "Umusilimu" bitewe n’imyambarire ye y’akataraboneka ni umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo w’umuhanga.

Yatangiye kuririmba kuva akiri muto muri korali y’ishuli ryo ku cyumweru bita Sunday school. Iyo abajiwe igihe yatangiriye kuririmbira Imana asubiza bishekeje ati: "Muri make kugeza n’ubu siniyizi hanze y’umurimo w’uburirimbyi!!

Abantu benshi bamuzi muri korali yitwa El-shaddai, gusa Imana yaguye imbago ze kuko asigaye anakora umuziki ku giti cye kandi agakomeza no kuririmba muri El Shaddai.

N’ubwo yashyize hanze indirimbo ya 1 uyu mwaka ariko yabaye kuma stages menshi kandi Imana ikamuha ibihe byiza. Avuga ko atazibagirwa urukundo yeretswe n’abantu ba Uganda ubwo yatumurwagayo mu gitaramo.

Urugendo rwe rwo kuba umuririmbyi ku giti cye rwatangiriye ku ndirimbo "Yarabisohoje", ni indirimbo ya mbere kuri album yitwa IZUBA RYA NIJORO.

Ni indirimbo yakuye mu ijambo riri muri luka 1:37 rivuga riti kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere!!, ndetse n’ubuhamya bw’inshuti ze zajyaga zivuga uburyo Imana yagiye ibaha amasezerano mu gihe kigoye cyo kuyizera none disi byose uko yabivuze YARABISOHOJE!!.

Nyuma y’indirimbo Yarabisohoje, yasohoye izindi zirimo Ntiwandangarana, Aransanga, Akabando ndetse n’izindi.

Kega agiye kumurika Album ye ya mbere

David Kega yateguye igitaramo gikomeye cyo kumurika Album ya mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.