× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dative Worshipper yatanze ituro ry’ishimwe mu ndirimbo "Reka Nshire ubwoba"

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Dative Worshipper yatanze ituro ry'ishimwe mu ndirimbo "Reka Nshire ubwoba"

’Reka nshire ubwoba’ ni indirimbo nshya y’umuramyi "Irakiza Dative" (amazina yo ku byangombwa by’ubutaka) mu muziki akaba "Dative Worshipper" ukomeje kugaragaza ko afite inyota yo kwamamaza izina rya Kristo.

Iyi ndirimbo imaze iminsi mike isohotse ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu gushira ubwoba kuko Kristo ari muzima, akaba yaratatsindiye ingoma ye, nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Paradise.

Agaruka ku rugendo rwe rwa muzika, Dative ukoresha izina rya **Dative Worshiper** yavuze ko afite inzozi nkuru zo kwamamaza izina rya Yesu ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Yesu Kristo ni izina ryiza, rigari muri njye, yankoreye ibikomeye kuva namumenya. Ni kenshi yagiye arinda ubugingo bwanjye gusitara, akarinda amaso yanjye amarira. Ni kenshi Satani yagiye antega imitego y’imishibuka ariko Kristo akayitegura.” Ku bw’iyo mpamvu yahize umuhigo wo kwamamaza Kristo ku ruhando mpuzamahanga.

Amateka y’ubuzima bwe n’ubutumwa bw’indirimbo

Irakiza yagarutse ku buzima bwe akiri muto, aho we n’umuryango we banyuze mu bihe bikomeye. Bavuye i Rulindo bagana i Nyagatare n’i Kibungo, aho bahuye n’ubukene bukabije, inzara n’ibindi bibazo bikomeye by’ubuzima.

Ati: “Ababyeyi bange bari mu bihe bigoye cyane, natwe bitugiraho ingaruka. Ariko Imana yaradukijije, ntitwigeze tuba mayibobo cyangwa ngo tugwe mu byaha.”

Intangiriro y’umuziki we

Irakiza Dative yatangiye kuririmba afite imyaka 7, muri korali y’abana, aho yahimbaga n’indirimbo. Nyuma yo kubatizwa, yakomereje muri korali y’urubyiruko, na bwo akomeza guhimba indirimbo.

Nubwo yari afite impano, urugendo rwo kugira indirimbo ze bwite zishyirwa hanze rwatangiye nyuma y’uko inshuti imushishikarije kubikora, ikanamutera inkunga. Indirimbo ye ya mbere yise “Nta bwo Ugira Ruswa” ni yo yamuhaye imbaraga zo gukomeza.

Imishinga n’icyerekezo cye

Uyu muhanzi afite intego yo gukomeza kwamamaza Ubutumwa Bwiza binyuze mu muziki. Yifuza gukora indirimbo nyinshi zubaka imitima, ndetse no kuziteza imbere binyuze mu buryo bw’amajwi n’amashusho. Ati: “Imana nimfasha, nzamamaza ubutumwa bugere kure. Nizeye ko umuziki wange uzagira impinduka ku buzima bw’abantu benshi.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Mumpe courage

Cyanditswe na: Irakiza dative   »   Kuwa 16/10/2025 16:47

Mumpe courage

Cyanditswe na: Irakiza dative   »   Kuwa 16/10/2025 16:47

Imana niyo nkuru izadushoboza izadukoresha ibidasanzwe kandi icyo yavuze no kugikora izagikora ✍️🙏

Cyanditswe na: Irakiza dative   »   Kuwa 16/10/2025 16:46

Komerezaho mukobwa nkunda 🎁🎁 Uwiteka akomeze akwishimire 🙏🙏🙏

Cyanditswe na: Akimana Solange   »   Kuwa 16/10/2025 07:23