Danny Mutabazi, umwe mu bahanzi b’ibyamamare muri Gospel, yaririmbye ko ibyiringiro byo ku musaraba bidakoza isoni abakiriye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wabo.
Danny Mutabazi ukunze kuririmba umusaraba, avuga ko ahugiye cyane mu gutunganya indirimbo ziri kuri Album ye ya Kabiri, izaza ikurikira ya mbere ’Calvary’ yakunzwe cyane. Ubu yashyize hanze indirimbo yise ’Ibyiringiro’, ahita ateguza indi nshya izasohoka mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.
Danny Mutabazi asengera mu Itorero rya ADEPR Kumukenke muri paruwasi ya Gasave. Yatangiye kuririmba kera, ariko kuririmba ku giti cye abitangira mu 2015. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: Siyoni, Ngiye kwa Yesu, Imbabazi, Ntacyo bitwaye, Calvary na Ineza yawe Ft Aime Uwimana, Binkoze ku mutima na Amarira y’Ibyishimo.
Mu bikorwa biremereye amaze gukora mu muziki we, harimo igitaramo cy’amateka yakoze tariki 02/09/2019. Iki gitaramo cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi ubwo yamurikaga album ye y’amashusho yise ’Calvary’. Ni album y’indirimbo ze zahembuye imitima ya benshi zirimo; Calvary, Saa Cyenda, Binkoze ku mutima, Ufite uwo mwana, amarira y’ibyishimo na Ntiwanyihakanye.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IBYIRINGIRO" YA DANNY MUTABAZI