× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Daniel Svensson yatumbiriye Umusaraba aririmba ’Imbabazi zagutse’ - VIDEO

Category: Artists  »  February 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Daniel Svensson yatumbiriye Umusaraba aririmba 'Imbabazi zagutse' - VIDEO

Umuramyi Daniel Svensson yongeye kugaruka mu nganzo aririmba indirimbo "Imbabazi zagutse" nk’igikorwa cy’agaciro Kristo Yesu yakoreye ku musaraba i Gorogota kikabera inyoko muntu isoko y’ubugingo buhoraho.

Ubwo yaganiraga na Paradise, Daniel Svensson yagarutse ku mvano y’iyi ndirimbo ye nshya. Yagize ati" Imbabazi zagutse ni indirimbo yaturutse ku gikorwa gikomeye Kristo yakoreye k’umusaraba cyo gucungura umuntu".

Ni indirimbo nageneye abantu bose, abayumva, abazayumva nkiriho cyangwa narasinziriye ishimangira imbabazi zagutse zavuye mu rukundo rw’Imana kuko Imana yonyine niyo ifite imbabazi zagutse.

Uyu muramyi muri iyi minsi ujojoba amavuta y’abageni dore ko aherutse gukora ubukwe, yagarutse ku muziki we nyuma yo kuva mu kwezi kwa buki.

Yabajijwe niba ateganya gukora umuziki ku rwego rwo hejuru, asubiza agira ati "Gukora umuziki mu rwego rwo hejuru ni ibindi bindi, gusa reka nshimire abanyifuriza ibyiza, gusa ntabwo nzigera ndeka kuramisha Imana mu buryo bwo kuririmba bingana nuko ndi haba imyaka cyangwa imbaraga kugeza nsinziriye".

Ku byerekeranye n’imishinga ashikamishijeho umutima, yagize ati: "Imishinga cyangwa inzozi yo ni myinshi, gusa buri kintu n’igihe cyacyo hamwe n’Imana izamfasha gukora no gushyitsa ibyo ibona bikwiriye kdi ishima".

Yavuze ku gihe azategurira abakunzi be igitaramo ati: "Kuba nakora igitaramo ni kimwe mu mishinga ariko sinzi umunsi n’igihe buriya igiye cyabyo nikigera tuzatarama."

"Kandi niba mugipfunyika cy’ibyo Imana ishaka ko bizaba mu muhamagaro wanjye wo kuririmba hatarimo igitaramo ntacyo bitwaye nta n’icyo bintwaye kuko twese ntituzakora ibitaramo, icyangombwa ni uko byose bibaho kandi mbikora mu gushaka kw’Imana, navuga nti ibyo Imana ishaka kdi ishima abe aribyo biganza".

Daniel Svensson ni umuhanga mu bijyanye no kwandika indirimbo, umucuranzi wa gitari ndetse akaba abarizwa mu itangazamakuru. Iyi ndirimbo ye nshya yarabimburiwe n’izindi ndirimbo nziza zirimo Ubuhungiro, Umwifato, Ndahari, Ubuntu bw’Imana n’izindi.

Indirimbo "Imbabazi zagutse" Daniel Svensson igaragaramo umukobwa witwa Tuyishimire Lucie umuririmbyi wa Korali Shalom akaba umwe mu baririmbyi b’abahanga mu Rwanda.

Daniel Svensson ukijojoba amavuta y’abageni yakoze mu nganzo

Tuyishimire Lucie agaragara muri iyi ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.