× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Dani Alves wakiniye FC Barcelona na PSG yatangiye umurimo w’ivugabutumwa

Category: Sports  »  40 minutes ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Dani Alves wakiniye FC Barcelona na PSG yatangiye umurimo w'ivugabutumwa

Dani Alves, umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bageze ku rwego rwo hejuru ku Isi, yatunguye benshi nyuma yo gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwe nk’umuvugabutumwa w’Ijambo ry’Imana mu rusengero rwa Elim Church ruherereye i Girona muri Espagne.

Uyu Munya-Brazil wahoze ari myugariro ukomeye mu makipe nka FC Barcelona, Juventus, Paris Saint-Germain (PSG) ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil, avuga ko nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye byamuhinduye ubuzima, yafashe icyemezo cyo kwiyegurira Imana no kwamamaza ubutumwa bwiza.

Mu mashusho amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, Dani Alves agaragara ari kubwiriza abakristo ndetse atanga ubuhamya bw’uburyo ubuzima bwe bwahinduwe no kwizera Yesu Kristo.

Yavuze ko mu bihe bikomeye yanyuzemo, yumvise ko Imana itamutereranye ahubwo yamuhaye amahirwe mashya yo gutangira ubuzima bushya. Ati: "Imana yansanze nkiri mu mwijima. Mu bihe numvaga byose birangiye, ni bwo natangiye kubona urumuri rw’ibyiringiro binyuze mu kwizera."

Gereza yamubereye intangiriro y’urugendo rushya

Urugendo rwa Dani Alves rwo kwegera Imana rwatangiye gukomera nyuma y’ibihe by’amage byakurikiye ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina yaregwaga.

Yamaze igihe afunzwe mu gihe urubanza rwe rwari rugikurikiranwa, ibintu byamushyize mu bihe by’ihungabana n’ibibazo bikomeye byo mu mutwe.

Mu buhamya bwe, yavuze ko ari muri ibyo bihe ari bwo yahuriye n’Ijambo ry’Imana mu buryo bwihariye, agatangira urugendo rwo kwiyunga n’Imana.

Avuga ko gereza itamubereye gusa ahantu ho kubabarira, ahubwo yamubereye ishuri ryamwigishije kwizera no kwicisha bugufi.

Yari umwe mu bakinnyi bafite ibikombe byinshi ku Isi

Mbere yo gutangira ivugabutumwa, Dani Alves yari umwe mu bakinnyi bafite ibigwi bikomeye mu mateka ya ruhago.

Yanditse amateka muri FC Barcelona aho yafatanyije n’abakinnyi b’ibyamamare nka Lionel Messi gutwara ibikombe byinshi birimo UEFA Champions League na Shampiyona ya Espagne.

Yanakiniye amakipe akomeye arimo Juventus yo mu Butaliyani, Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Sevilla FC.

Mu ikipe y’igihugu ya Brazil, Dani Alves yakinnye imyaka myinshi ndetse anayibera kapiteni mu marushanwa atandukanye, harimo Copa América n’andi marushanwa mpuzamahanga.

Ubu yiyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza

Kuri ubu, Dani Alves avuga ko intego ye atari ukumenyekana nk’icyamamare cya ruhago gusa, ahubwo ari ugufasha abantu kumenya Kristo no kubagezaho ubutumwa bw’ibyiringiro.

Abakurikiranira hafi ubuzima bwe bavuga ko impinduka yagaragaje mu minsi ya nyuma yatunguye benshi, cyane cyane abamuzi nk’umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi mu mateka ya ruhago.

Mu butumwa bwe, akomeje gushishikariza abantu kutacika intege mu bihe by’ibigeragezo, avuga ko Imana ishobora guhindura ubuzima bw’umuntu kabone n’iyo yaba ari mu bihe bigoye kurusha ibindi.

Ubuhamya bwa Dani Alves bukomeje kuvugisha benshi ku Isi, aho bamwe babubona nk’ikimenyetso cy’uko umuntu ashobora gutangira ubuzima bushya igihe cyose, kabone n’iyo yaba yaranyuze mu bihe bikomeye cyangwa amakosa yamusigiye ibikomere bikomeye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.