Itorero rya Rwabuye riri muri ADEPR paruwasi ya Cyegera ururembo ni urwa Huye ryateguye igiterane cy’iminsi indwi.
Kuri uyu wa 10 Werugwe 2024 ni bwo hafunguwe igiterane cy’ivugabutumwa cyateguwe n’itorero rya ADEPR Rwabuye.
Kuri uyu munsi wa mbere hitabiriye korali zo kuri iri torero nka korali Urukundo, Abadacogora na Korali y’abashyitsi ariyo korali lriba yaturutse ku itorero rya Taba ururembo rwa Huye ndetse hari n’abigisha batandukanye by’umwihariko umushumba w’ururembo rwa Huye Ndayishimiye Tharcisse.
Ni igiterane gifite intego iri mu Abaroma 12:1-2 hagira hati: "Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye.Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose".
Iki giterane kirimo abakozi n’lmana batandukanye nka Past. Rudasigwa J. Claude na Ev. J Claude. Si abo gusa kuko hazaba hari na Korali z’abashyitsi nka korali Ijwi ry’impundu " ndetse na Korali Y’abashyitsi "Amahoro choir" yo mu mujyi wa Kigali kuri ADEPR Remera.
Ngwino nawe wirebere ibyiza by’Umwami Mana uburyo akora imirimo n’ibitangaza.kizarangira kuri 17 Werugwe 2024. Ndetse byari umunezero kuko ku munsi wa mbere dore ko hihannye abantu benshi bakakira Yesu nk’ Umwami n’umukiza wabo.
Iki giterane kizamara iminsi 7