× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Cubaka Justin ufatwa nk’umwami wa Gospel Jazz yasubitse igitaramo cye "Ukuu Jazz"

Category: Artists  »  3 days ago »  Our Reporter

Cubaka Justin ufatwa nk'umwami wa Gospel Jazz yasubitse igitaramo cye "Ukuu Jazz"

Cubaka Justin witegura gutaramira abakunzi be, yongeye gusubika igitaramo cye kinyotewe na benshi mu bakunzi be. Si ubwa agisubitse kuko yigeze kugisubika ntibyavugwa cyane mu itangazamakuru. N’Umwaka ushize nabwo yari yiteguye gutaramira abakunzi be ntibyakunda.

Cubaka Justin, umuramyi w’umuhanga cyane, ubwo yavugaga ku isubikwa ry’igitaramo cye cyari kuzaba tariki ya 07-12-2025 kikabera ahitwa ’’Ora center’’, yagize ati: "Shalom, habayeho impinduka, vuba tuzabamenyasha ayandi matariki. Murakoze".

Umuramyi Cubaka Justin ufatwa nk’umwami wa Jazz mu Rwanda yari aherutse guteguza kongera gushimangira uburyohe bw’iyi njyana mu gitaramo cyiswe "Ukuu Jazz’".

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, yavuze ko iki gitaramo cyateguwe hagamijwe kwibutsa abakunzi be ko yongeye gukura intwaro mu rwubati agarukana ikivugo mu njyana ye y’umwihariko.

Yagize ati; ’’Nyuma y’igihe abakunzi banjye batambona kuri stage ubu ngarukanye ibintu bishya kandi biryoshye, iki gitaramo kikaba kigamije kwibutsa abantu kuramya Imana mu njyana ya Jazz no kurushaho kwagura iyi njyana’’.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe tariki ya 07-12-2025 kikabera ahitwa ’’Ora center’’. Amatike yo kwitabira iki gitaramo nayo yari yarashyizwe ku isoko aho washoboraga kugura itike unyuze ku rubuga rwa sinc.events.

Uyu muramyi yari yatangaje ko azataramana na Ukuu Jazz Band. Abifuza kuzitabira iki gitaramo basabwaga kugura itike y’amafaranga ibihumbi bitanu ndetse n’iy’ibihumbi icumi.

Cubaka Justin ni umwe mu bahanzi b’abahanga cyane mu muziki wa Gospel. Azwi cyane mu ndirimbo ziganjemo umurya wo muri Jamaica ndetse n’umuziki wo hakurya y’ikiyaga cya Kivu. Azwi cyane mu ndirimbo nka; Nasubili, Vumilia, Tumika n’izindi.

Uyu musore w’intyoza mu gucuranga gitari, asengera mu Itorero rya Evangelical Restoration Church Masoro, akaba acuranga Guitar Solo mu itsinda ryo kuramya nu guhimbaza Imana ryitwa Shekinah Worship Team.

Umuramyi Cubaka Justin afatwa nk’umwami w’injyana ya Gospel Jazz

Cubaka Justin yasubitse igitaramo cye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.