Cornestone Choir, Korali y’ikimenywabose mu itorero rya UEBR bazanye indirimbo nshya bise ’’Sogongera’’.
Iyi ndirimbo Sogongera ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko nta hantu na hamwe Imana itakura umuntu cyangwa ngo imusange nk’uko Paradise ibikesha Musabyimana Gad Umuyobozi w’iri tsinda.
Gusa muri iyi ndirimbo bakaba bibukije abantu ijambo ry’ubwenge rikiza (Primary Key) aho bibutsa umuntu ko asabwe gutera intwambwe imwe ‘’gusogongera’’ bivuze ko umuntu yakora iby’ibanze, ibindi bigaharirwa Imana.
Sogongera, sogongera, ngwino usogongere ku iriba ry’uwiteka. Bakomeza bagira bati "
"Igikundiro cy’Imana kitubeho, reka amahoro aganze ku bantu bayo ya soko imara inyota iyo Yesu niwe soko imara inyota".
Muri iyi ndirimbo bakomeza basaba abantu gusogongera ku isoko imara inyota ariyo Kristo.
Umuyobozi w’iri tsinda yakomeje atangaza misiyo y’iri tsinda. Yagize ati: "Misiyo yacu ni ukwibutsa ikiremwa muntu ko inzira ishoboka iduhuza n’Imana ari Yesu kandi ari nawe munara muremure, abakiranutsi bahungiramo bagakira, niyo mpamvu kumugira inshuti ya mbere uba witeganyirije."
Yakomeje asaba abantu kumwizera. Ati: "Turasabwa kumwizera kuko ari we mazi umuntu anywa ntiyongere kugira inyota kandi iriba rye ridakama, nanone amahoro atanga ari ryo banga rikomeye kubamwizera nk’uko bikubiye mu ndirimbo ’’Sogongera’’.
’.
Gad yasabye abantu kwita ku butumwa buri muri iyi ndirimbo.
Umuyobozi w’iri tsinda ati: "Dukomeje gusaba abantu bose bumva iyi ndirimbo kwita k’ubutumwa burimo. Conerstone Choir Imana yadushoboje gukora umurimo wayo mu buryo bw’indirimbo kandi turakomeje kwamamaza ubutumwa bwiza cyane ko ubu dufite Studio yacu itunganya umuziki."
Cornestone Choir itsinda ry’abanyembaraga
Conerstone ni itsinda ry’abantu 100 ry’abakristo babarizwa mu itorero ry’ababatisita UEBR bishyize hamwe bakora korari yitwa Cornerstone choir. Ni abasore n’inkumi ndetse n’abubatse bakiri bato ariko cyane cyane yiganjemo Urubyiruko. Ni itsinda rigizwe n’abanyembaraga mu buryo bw’umubiri no mu mwuka.
Iyi korali izwi mu ndirimbo zirimo: ’’Nzaririmba", "Azadutabara", "Turashinganye" n’izindi….
Yesu ashimwe cyane Cornerstone choir courrage mubirimo neza ,Imana ikomeze ibashoboze gukora umurimo wayo binyuze mu ndirimbo Kandi muzagere ahakomeye
Turabakunda
Yesu ashimwe cyane Cornerstone choir courrage mubirimo neza ,Imana ikomeze ibashoboze gukora umurimo wayo binyuze mu ndirimbo Kandi muzagere ahakomeye
Turabakunda