Umuramyi Claudine Giramahoro uzwi mu ndirimbo nka Bene data, Imirimo, Iminsi iba myinshi, akaba yibukwa no mu gitaramo kiremereye yakoze mu mwaka wa 2019 aho yifatanyije na Prosper Nkomezi na Isaie Uzayisenga, yateye utwatsi amakuru yavugaga ko kugira ngo yerekeze muri Beula Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gatenga yaba yaraguzwe cyangwa akaba agenerwa umushahara.
Yatangaje ibi ubwo yasubizaga ikibazo cyabajijwe n’abanyamakuru barimo Justin Belis wa Flash FM, Gedeon Mupende wa InyaRwanda.com na Steven Karasira wa Radio Umucyo.
Ni ikiganiro cyahuje ubuyobozi bw’iyi korali, abaterankunga n’itangazamakuru kuwa Kane le 04/07/2024. Cyitabiriwe n’abarimo Ruvugabigwi Maurice uyobora Abaterankunga, Umuramyi Giramahoro Claudine akaba umutoza w’amajwi; Derice Mukeshimana (Mama Beula) akaba Umuyobozi Wungirije; Muvandimwe Isaac Umuyobozi mukuru; Mutangana Francois Ushinzwe imibereho myinza na Ahishakiye Aime Ushinzwe ikoranabuhanga.
Muri iki kiganiro hasobanuwe imugabo n’imigambi ya Beula choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Gatenga ikaba yarabonye Izuba mu mwaka wa1998 ku gitekerezo cyo kuvuga ubutumwa mu ndirimbo.
Ni korali yatangiramye abaririmbyi batarenze 20 biganjemo ababyeyi bakunze. Nyamara kuri ubu Imana yarabateturuye ibatuza ahagutse dore ko igizwe n’abaririmbyi 70. Ni korali yubakiye ku nkingi zirimo imibanire n’ivugabutumwa mu bikorwa no mu ndirimbo, bakaba baherutse gutanga mutuelles ku bantu badafite ubushobozi.
Kuri ubu iyi korali Ikaba itaratanzwe n’ikoramabuhanga dore ko uyu muvandimwe Ahishakiye Aime usanzwe ari umunyamakuru kuri Zaburi Nshya ari umwe mu bantu bakaze mu gihugu mu ikoranabuhanga abafasha gukoresha Youtube. Kuri ubu iyi korali ifite indirimbo nziza cyane kuri YouTube bakaba bitegura gusohora izindi ariyo mpamvu bateguye ikiganiro n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro, umwe mu banyamakuru yabajije umwihariko wa korali Beulah. Delice uzwi ku izina rya Mama Beula yagize ati: "Umwihariko dufite ni indirimbo zivuga ku bugingo, ku ijuru zaguherekeza zikakugeza mu ijuru amahoro."
Ibyerekeranye n’imbogamizi iyi korali yagize zatumye itamenyekana cyane mu itangazamakuru nka Holy Nation na Ukuboko kw’Iburyo choir zibarizwa hamwe, Dirigeante Claudine yavuze ko kuba ku ikubitiro iyi korali yari yiganjemo aba Mama dore ko yahoze ari iy’ababyeyi gusa byabaye imbogamizi ikomeye.
Gusa yavuze ko kuri ubu ari igihe cyo gukora kw’Imana no gusohora kw’amasezerano Aho kuri ubu Bagiye gutangira guha abakunzi babo indirimbo zigize album Vol 2 y’amashusho izaba igizwe n’indirimbo 8 mu gihe album iya 1 yo yari igizwe n’indirimbo zivanze( Audio na Video). Buri kwezi hakaba hazajya hasohoka indirimbo 1 nk’uko Umuyobozi mukuru w’iyi korali yabitangaje.
Uhagarariye abafatanyabikorwa yavuzeko iyi korali ifite abakunzi benshi bitewe n’imiririmbire kuri stage n’uburyo izamura abantu mu mwuka. Ni korali ifite slogan igira iti: "Nkunda Beula najye muyinkundire". Uyu mugabo yakomeje avuga ko nk’abakunzi bayo, iyo hari Ibikorwa bategura budget bakagabana bakegeranya ubushobozi.
Kuba mu Gatenga habarizwa andi makorali akomeye, Claudine yavuze ko babifata nk’amahirwe kuko gukinira ku kibuga abandi bakiniyeho kandi bakiniyeho neza bituma nawe ukina neza. Bavuze ko bakataje mu ikoranabuhanga bakaba bakoresha imbuga zirimo na Spotify, YouTube n’izindi.
Justin Belis yabajije ikibazo kigira kiti" akenshi mudukenera iyo hari icyo mushaka ariko nyuma mukagenda mukabura. Ni ikihe ikizere muduha ko Ibikorwa byanyu bizaramba muhagurutse muje mwifuzako Ibikorwa byanyu bizakomeza na nyuma ya mpanda yanyu?
Mu gusubiza iki kibazo,Umuyobozi mukuru w’iyi korali yagize ati"Turabamara impungenge kuko mbere yo gutekereza igikorwa nk’iki byadusabye umuteguro no gutekereza.
Yakomeje agira ati: "Iyo utekereza gucuruza utekereza n’abaclients. Yavuze ko bari gukora amatsinda ashinzwe media azasigasira gukora kwa korari ku buryo na Perezida nasoza mpanda abazamusimbura bazakomeza gukorera mu murongo yari arimo.
Gedeon ati: "Ese ko mwakuriye muri ariya makorali akomeye, kuki mwasubiye inyuma?
Yanabajije imibanire bafitanye na Holy Nation dore ko bakurikira abantu batantu harimo na Holy Nation yonyinee.
Umwe mu bayobozi b’iyi korali yavuze ko Holy Nation na Beula by’umwihariko bafitanye imibanire idasanzwe. Kuba badafolowingana n’amwe mu ma korali abarizwa mu Gatenga kuri Instagram, ushinzwe tekiniki yavuzeko ari ikibazo cy’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Umunyamakuru Baganizi Olivier wa Isango star we wavuze nk’utanga inama yavuze ko Gushyiraho igenamigambi ry’igihe kirekire ridashingiye ku muntu umwe ari cyo gisubizo ku makorali. Yavuze ko kuba bidakorwa n’amakorali menshi ari ikibazo gituma amakorali adatera imbere cyangwa se Umuyobozi yavaho ugasanga ugiyeho ntabwo akomeje imishinga y’uwa mbere.
Ikibazo cyafashe igihe kinini cyari gishingiye ku mahitamo y’imbobekarimwe y’umuramyi ukomeye Claudine Giramahoro wavuzwe haruguru Aho abanyamakuru benshi babazaga uburyo yahisemo gushyira umutima kuri Beula Choir agasa n’ushyira ku ruhande umuziki we wari ugeze ahantu haryoshye.
Ikindi cyabazwaga ni uburyo yahisemo Beula choir Aho kujya muri holy nation ,ukuboko kw’Iburyo cyangwa andi makorali nka Shalom Choir ADEPR Nyarugenge. Abajijwe icyatumye yinjira muri Beula choir yavuze ko byatangiriye ku mu ndirimbo yabafashije muri studio mu buryo bw’imitoreze.
Yavuze ko ubwo yibwiraga ko kubafasha bizarangirana n’iyi ndirimbo yaje kwisanga yafashwe n’ikibatsi cy’amasengesho y’abaririmbyi b’iyi korali basengaga bamubohoza.
Mama Beula yavuze ko muri aya masengesho Imana yaje guhishura ko bazaririmbana muri Beula n’umuririmbyi uririmba indirimbo ivuga ngo ’Bene data Nshuti z’umusaraba (Claudine)’
Ku byabajijwe n’itangazamakuru ko yaba agenerwa umushahara cyangwa yaraguzwe (Recruitment), Perezida wa korali yunze mu rya Claudine wamaganiye kure aya makuru nk’uko petero yihakanye Kristo.
Yagize ati: "Nta n’igiceri na 1 ahabwa nta na moto ategerwa, yavuze ko ibihe byo gusenga aba baririmbyi babamo ari byo byamuzanye, ati "Nabakunze ntacyo gukundirwa bafite ahubwo ni amasezerano".
Kuri ubu imyiteguro yo gushyira hanze album y’indirimbo 8 za live recording igeze kure. Hakaba harasobanuwe ko izo ndirimbo ari nziza kurusha izazibanjirije. Izi ndirimbo zizabimburirwa n’iyitwa "Nyir’ururembo" dore ko integuza yayo yasohotse.
Claudine Giramahoro yatangaje ko umwanya we wose yawuhariye Beula Choir