× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Clapton Kibonge yiyemeje gushyigikira ku buntu abahanzi ba Gosple bafite indirimbo nshya

Category: Artists  »  3 February »  Jean d’Amour Habiyakare

Clapton Kibonge yiyemeje gushyigikira ku buntu abahanzi ba Gosple bafite indirimbo nshya

Kuri uyu wa 2 Gashyantare 2024, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa film na comedy, umukristo akaba unyuzamo nk’umuhanzi akaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, yatangaje ko mu bintu akorera ku buntu harimo gushyikira abahanzi basohoye indirimbo nshyashya.

Nk’umukristo, nk’uko we ubwe yabivugiye agira ati: “Ndi Umukristo”, indirimbo nshya ashyigikira ni izo kuramya no guhimbaza Imana gusa, akabikora buri wa Gatanu w’icyumweru.

Ubu bufasha bwifuzwa n’abatari bake, kubona umuntu ufite abantu benshi nka Clapton Kibonge agufashije kumenyekanisha ibikorwa byawe ku buntu. Kuri ubu abarenga ibihumbi 480 bemeye kumukurikira (following) kuri Instagram.

Iki ni kimwe mu bintu bitatu akora nta kwishyuza uwo abikoreye. Ibindi nk’uko yabitangarije ku rubuga rwe rwa Instagram, ni ugushyigikira abakora film na comedy.

Ibi abikora mu buryo bwo gufata integuza (trailer) cyangwa agace gato k’igihangano cy’umuhanzi akagashyira ku nkuru ya Instagram (post). Ushaka ubu bufasha, amwandikira (inbox), akamuha videwo y’igihangano ashaka ko amushyirira kuri post ya Instagram.

Akimara kubyandika, uwitwa Pappy kuri Instagram yahise ajyaho arandika ati: “hello Clapton! Nitwa Pappy, ntuye ku Ruyenzi. Mbonye post yawe ko Gospel songs uzipostinga for free (ku buntu), nabasabaga rero niba byakunda, mwadupostinga.

Ni Chorale ndirimbamo ku Ruyenzi muri Adventist Church (itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi). Iyo ndirimbo yitwa Umubyeyi Mwiza, hanyuma choral yitwa Delight Choir. Murakoze Imana ibahe umugisha.”

Aha ni ho Clapton yahereye amubwira ko ushaka ubufasha atabyandika ahatangirwa ibitekerezo muri rusange (comments), ahubwo ko agomba kumwandikira we ubwe ku giti ke (inbox), akamwoherereza n’icyo gihangano, kuko ngo atabona umwanya wo kujya kugishakisha.

Clapton Kibonge nubwo azwi nk’umunyarwenya, ariko afite indirimbo zirimo 3 zizwi na buri wese mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, ari zo Fata Telefoni yasohoye ku itariki 31 Mutarama 2017;

Iyitwa Isengesho igikunzwe na n’uyu munsi, yasohotse ku itariki ya 1 Mutarama 2021, na He Mada a Way yakoranye n’Iyamuremye Serge, na we usanzwe ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yasohotse ku itariki 3 Ukuboza 2021.

Indirimbo ze, urugero nk’iyo yakoranye na Serge Iyamuremye, abantu babanje gukeka ko ari filime bakoranye kubera amashusho yayo. Iyitwa Fata Telefoni yo ni nk’urwenya. Aba avuga ko ahamagaye Imana mbere yuko imuhamagara, akurira ibiti ashaka ahari rezo.

Clapton Kibonge ni umunyarwenya n’umuhanzi wa Gospel

Indirimbo yakoranye na Serge Iyamuremye, abenshi babanje kugira ngo ni filim

Isengesho ni indirimbo igikunzwe na n’uyu munsi

Yabitangaje ku itariki 2 Gashyantare 2024

RYOHERWA N’INDIRIMBO CLAPTON KIBONGE YAKORANYE NA SERGE IYAMUREMYE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.