× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Claire Byukusenge ukomeje kwamamara muri “Sinzatinya” yamennye amabanga y’ubuzima bwe bwite!

Category: Artists  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Claire Byukusenge ukomeje kwamamara muri “Sinzatinya” yamennye amabanga y'ubuzima bwe bwite!

Mu buzima bwa buri muntu, hari ibyo akunda, ibyo yanga, n’ibimuranga byihariye. Ku muhanzikazi Claire Byukusenge, uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, ibyo byose ni isoko y’ubutumwa akunda kugeza ku bantu binyuze mu bihangano bye.

Uyu muhanzikazi w’imico yihariye akunda kunywa amazi n’icyayi, agasangira agatogo n’ab’iwabo, agakunda kwambara amakanzu, cyane cyane ayo mu ibara umutuku — ariko byose abihuriza ku bumwe afitanye n’Imana yamutunganyirije intambwe.

Ubuzima bwe burangwa no gusenga kandi afite icyerekezo

Claire ntahisha ko yanga ikinyoma n’ababeshya, ariko ntabura no kuvuga ko hari benshi bamwibeshyaho, bakamufata nk’umukire — ibintu abona nk’imyumvire itari yo kuko ubushobozi bwe abwishingikiriza ku Mana yamuhaye byinshi birimo no kubona urubyaro n’uruhushya rwo gutwara imodoka.

Kumenya Yesu, nk’uko abyivugira, ni byo byamuhaye imbaraga nyazo: "Kuba naramenye Yesu ndakomeye." Ibi byose ni byo byamuteye kwandika indirimbo ye nshya “Sinzatinya.”

Indirimbo y’ihumure ku banyuze mu bikomeye

“Sinzatinya”, yasohotse ku wa 21 Gicurasi 2025, ni indirimbo iremereye mu butumwa ariko ifite umucyo w’icyizere. Ni indirimbo ibwira uwo ari we wese wahuye n’igihombo, uburwayi, cyangwa ubwigunge — by’umwihariko nyirayo Claire utinya kubura umuntu we — ko atari wenyine igihe cyose ari kumwe n’Umukiza.

Mu butumwa yahaye Paradise nyuma yo gushyira “Sinzatinya” kuri YouTube kuri konti ye nshya “CLAIRE Official”, Claire yagize ati: “Nasubije amaso inyuma ndeba inzira nanyuzemo, nsanga ntagikwiriye kuntera ubwoba kuko ndi kumwe n’uwancunguye, ari we Kristo.”

Ibi byashimangiraga ko n’ubwo yatakaje umuyoboro yari asanzwe akoresha, yagarutse ahamye, yitwaje intwaro z’ukwizera no kwihangana.

Urugendo rushya mu buhanzi bushingiye ku kwizera

“Sinzatinya” ikurikiye indirimbo “Urakwiriye Yesu”, yabaye iy’itangiriro ry’urugendo rwe rushya nyuma yo kwibwa umuyoboro wa YouTube. Claire ntiyacitse intege, ahubwo yahisemo kubaka bundi bushya, atanga indirimbo zituma abazumva bagira umutima usenga kandi zikagira n’ubutumwa bufite aho bushingiye.

Yagize ati: “Nayikoze nshaka kubwira abantu ko badakwiye gutinya iby’ubu n’iby’ejo, kuko Uwiteka wenyine ari we mugenga w’ibihe.”

Umuhamagaro wo gukomeza kugira icyo asigira abandi

Claire Byukusenge w’umutima ucisha bugufi, ukunda amahoro n’ubusabane, yagaragaje ko kuba umuntu w’Imana atari amagambo, ahubwo ko ari ubuzima bw’urugendo, ubupfura n’urukundo. “Sinzatinya” ni igihangano kiduhamagarira kwizera Imana, n’iyo twaba dufite ibyo dutinya, kuko dufite Imana idutabara.

Reba indirimbo “Sinzatinya” kuri YouTube CLAIRE Official:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.