× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chryso Ndasingwa abaye umuramyi wa mbere mu Rwanda utangije umuvuno mushya w’ivugabutumwa yise "Chryso Store"

Category: Artists  »  May 2024 »  Sarah Umutoni

Chryso Ndasingwa abaye umuramyi wa mbere mu Rwanda utangije umuvuno mushya w'ivugabutumwa yise "Chryso Store"

Chryso Ndasingwa nyuma yo kwandika amateka akuzuza inyubako ya BK Arena, yatangiye ubushabitsi bushyize imbere ivugabutumwa, akaba ari uburyo bushya butamenyerewe mu Rwanda.

Tariki 05/05/2024 ni bwo Chryso Ndasingwa yakoze igitaramo cy’amateka "Wahozeho Album Launch" muri BK Arena ubwo yamurikaga album ye ya mbere. Yujuje BK Arena, yandika amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ubikoze ku gitaramo cya mbere akoze.

Nyuma y’iki gitaramo cye cyitabiriwe n’ibihumbi n’ibihumbi by’abakunzi b’umuziki wa Gospel, Chryso Ndasingwa abifashijwemo na Maran Design, yatangije ubushabitsi bushyize imbere ivugabutumwa, akaba abaye umuhanzi wa mbere wa Gospel ubikoze.

Igitaramo cye cy’amateka, yagikuyemo igitekerezo cyo gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu myenda ya T-shirts, ingofero n’ibindi byanditseho amagambo y’agakiza ahereye ku yo mu ndirimbo ze. Ni iduka yise "Chryso Store".

Iyo menda n’ibindi bikoresho byo mu rugo byanditseho amagambo anyuranye nka ya Gikristo nka: Victory, I’m Chosen, I’m Blessed, Faith, Data Yemeye, Wahozeho, Wakinguye Ijuru, Biratunganye,..Ni igitekerezo cyishimiwe cyane n’abakunzi b’umuziki wa Gospel na bashimira Chryso ukomeje guhanga udushya twirengagijwe na bakuru be mu muziki.

Umupira wa T-shirt ndetse n’ingofero byanditseho Ijambo "Wahozeho" byose hamwe biri kugura 25,000 Frw kuri Size zose. Umupira ndetse n’ingofero byandiseho "Data Yemeye" byose hamwe biri kugura 25,000 Frw. Ku bihumbi 12 Frw gusa wabasha kubona umupira wonyine wanditseho rimwe muri aya magambo: I’m Blessed, Faith, Data Yemeye,..

Chryso Ndasingwa yatangiye kwiyumvamo umuziki afite imyaka 17 y’amavuko, ubwo umwe mu nshuti ze yamwigishaga gucuranga Gitari ndetse na Piano- Ubwo yari mu gitaramo cye, yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze yicurangira na gitari, akanyuzamo akaganiriza abantu ku Ijambo ry’Imana ameze nk’uri kubwiriza. Byari biryoshye cyane!

Avuga ko yifashishije Youtube, yafashe igihe cyo kwiga gucuranga Gitari ndetse na Piano, kuva ubwo atangira gusangiza ubumenyi abandi. Nubwo ari umuramyi ndetse uri kwandika amateka muri uyu muziki, yatangiye umuziki akora injyana ya Hiphop mu muziki usanzwe ndetse avuga ko yigiraga byinshi kuri P Fla. Yaje gukizwa, avamo umuramyi ukomeye.

Uyu musore w’i Nyamirambo yamamaye mu ndirimbo zirangjwe imbere na ’Wahozeho’ yitiriye igitaramo cye cy’amateka, "Ni Nziza", "Wahinduye ibihe", "Wakinguye Ijuur" n’izindi. Ni umwana wa Kane mu muryango w’abana icumi. Yisobanura nk’umusore wakuranye inyota yo gukorera Imana, ariko ko atajyaga amenya igihe azabikorera ku mugaragaro.

Afite ababyeyi bombi! Muri iki gihe ari gusoza amasomo ya ‘Theology’ mu ishami rya Bibiliya n’Ubuyobozi muri Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT) iherereye Kicukiro-Kigali. Asanzwe afite Impamyabumenyi mu kwigisha ’Social Studies with Education’. Yatangiriye urugendo rwe muri korali y’abana aho bigaga i Kibeho.

Mu kiganiro na The New Times, Chryso Ndasingwa yagize ati "Nakuriye mu muryango w’abantu basenga, niho nabikuye. Nkeka ko ari n’ibintu byiza, ariko ababyeyi bawe ukwemera bagutoje babibonamo ibintu byiza, ni akabuza urakurikira."

Avuga ko akora icyo Umwuka amuyoboraho, kandi ntajya atekereza akora umuziki w’izindi ndirimbo zitubakiye ku kuramya Imana kuko yahindutse ahindutse ubutareba inyuma. Amakuru yamenye ni uko mu muryango we ari abaramyi, kuko na Sekuru ’yari umuhimbyi’.

Asobanura impano nk’ikintu ’uhererwa ubuntu ukanezerwa no kuyikoresha’. Avuga ko gukorera Imana ari byiza cyane cyane ukiri ’umusore kuri iyi myaka’. Avuga ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho aririmba n’ahandi, abona umuziki we ukura umunsi ku wundi kubera ‘imbaraga nterwa n’umuryango n’itorero muri rusange’.

Akomeza ati “Buriya ntabwo ibi twabikora twenyine kubera ko kuva ku banyamakuru abakunzi b’umuziki mu ngeri zitandukanye bose bajyiramo uruhare rukomeye. Ntabwo ari njye gusa ahubwo inyuma yacu hari imbaga y’abantu idusengera kandi idushyigikira mu buryo butandukanye kugira dukomeze gukora.”

Uyu muririmbyi wahereye ku ndirimbo zirimo ‘Mubwihisho’, avuga ko intego ye ari ugukomeza kwereka abantu Yesu ukiza imitima kandi utanga ubugingo budashira. Yifuza kwagura urugendo rw’umuziki we, akaba yanakorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika nka Nathaniel Bassey, Sinach wataramiye mu Rwanda mu 2017, n’abandi.

Amuritse Album ye mu gihe muri Gicurasi 2024, yasohoye EP ebyiri zirimo iyo yise ‘Wakinguye Ijuru’ ndetse na ‘Wahozeho’ yaje no kwitirira Album. Arashaka gukoresha impano ye mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere.

Nyuma y’igitaramo cyo kumurika Album ye, aratekereza gutaramira mu bihugu byo mu Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Canada. Anatekereza kuzakorana indirimbo n’abanyamuziki bakomeye ku Isi barimo Sinach na Nathaniel Bassey.

Chryso Ndasingwa mu buryo bushya bw’ivugabutumwa

Chryso aherutse kwuzuza BK Arena

Ni umuhanga cyane akaba aririmba anicurangira ibicurangisho bitandukanye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.