× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Chriss Eazy yihebeye abahanzi batanu mu baririmba Gospel bo mu Rwanda

Category: Entertainment  »  3 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Chriss Eazy yihebeye abahanzi batanu mu baririmba Gospel bo mu Rwanda

Umuhanzi uzwi ku izina Chriss Eazy umaze kuba ikimenyabose i Rwanda na hamwe i mahanga, yatangaje abahanzi batanu bo mu Rwanda akunda mu baririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, mu kiganiro cy’ibibazo n’ibisubizo yagiranye n’abafana be.

Nyuma yo gusaba abamukurikira kuri Instagram kugira ikibazo icyo ari cyo cyose kijyanye n’ibyo bifuza kumumenyaho bamubaza, umwe muri bo yamubajije ikibazo kigira kiti: “Ukunda nde mu baririmba indirimbo z’Imana?”

Mu kumusubiza, Chriss Eazy yakoresheje amafoto y’abahanzi batanu mu baririmba izo ndirimbo, ayo mafoto akaba ari ay’abakobwa babiri bagize itsinda rya Vestine na Dorcas, ifoto ya Israel Mbonyi n’ifoto y’itsinda ry’umuryango, umugabo n’umugore ari bo James na Daniella.’

Chris Eazy amenyerewe mu gutunganya amashusho meza y’indirimbo z’abahanzi Vestine na Dorcas kuva ku ya mbere bakoze bakayita Nahawe Ijambo yasohotse mu wa 2020, kugera ku yo baheruka gushyira hanze yitwa Neema.’

Uretse kuba akunda aba bahanzi uko bagera kuri batanu, na we yigeze gukora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yarayise Amashimwe. Iyi ndirimbo yayifatanyije n’umuhanzi uzwi ku izina rya Fireman, bakaba barayishyize hanze ku wa 12 Werurwe 2022.

Abandi bahanzi yavuze ko akunda indirimbo zabo ni James na Daniella, aba bakaba ari umugabo n’umugore biyemeje gukorera Imana bafatanyije, babinyujije mu bihangano byamamaza ubutumwa bwiza. Bimwe muri byo byakunzwe ku rwego rwo hejuru, urugero nk’indirimbo bise Mpa Amavuta yarebwe inshuro zirenga miriyoni 7.7, Nubu Nihondi yarebwe inshuro zirenga miriyoni 5.7, Isezerano n’izindi.

Akarusho kuri James na Daniella na Israel Mbonyi, ni abahanzi bafitanye umubano wihariye, kuko bakoranye indirimbo bise "Yongeye Guca Akanzu" mu mwaka wa 2022, ikaba imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 3.8 kuri YouTube. Akenshi biba bigoranye kubona Israel Mbonyi yakoranye n’abandi bahanzi, kuko n’abo bakoranye ari bake kandi biba bigaragaza ko bafitanye ubucuti bwihariye.

Israel Mbonyi we bwite amaze kuba icyamamare mu Rwanda no hanze yarwo, abikesha indirimbo yakoze zikanyura amamiriyoni y’abatuye mu bihugu bitandukanye, urugero nka Nina Siri yarebwe inshuro zigera hafi kuri miriyoni 60, Nitaamini yarengeje miriyoni 20, Sikiliza yarengeje miriyoni icumi, n’izindi zakunzwe bidasanzwe.

Uretse Chris Eazy, ukoze ijanisha wasanga aba bahanzi bakunzwe na benshi ndetse hafi ya bose mu Rwanda, kuko bari mu bambere bafite ibihangano byakunzwe cyane bidasubirwaho, kuko n’imibare y’ababireba iri hejuru cyane, iba ibarirwa mu mamiriyoni gusa.

Amazina nyakuri ya Chris Eazy ni Rukundo Christian Nsengimana, akaba yaravutse mu mwaka wa 2001.ni umwanditsi w’indirimbo, akaba umuririmbyi, ndetse akaba anatunganya videwo zirangajwe imbere n’iza Vestine na Dorcas.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.