Accra muri Ghana- Umugabo w’umuherwe muri Ghana yagaragaye mu isoko abwiriza Yesu Kristo
Mu gihe benshi bavuga ko bafite akazi kenshi ku buryo batabona umwanya wo gukora umurimo w’Imana, umwe mu baherwe bakomeye muri Ghana yerekanye ko umuntu ukunda Imana nyakuri ayikorera aho ari hose.
Uyu ni Samuel Amo Tobbin, umuyobozi mukuru wa sosiyete ikomeye ya Tobinco Pharmaceuticals, wagaragaye ku muhanda wo mu isoko rya Accra, abwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ibyo yakoze byafashwe amashusho byanatangajwe kuri konti ya Instagram @gospelhypers_, aho bigaragaza Tobbin agenda mu isoko, asengera abantu, ababwiriza, ndetse akanabaha inkunga y’amafaranga. Ibi byateje amagambo menshi arimo n’ay’ishimwe ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe mu bamukurikira yanditse kuri Instagram ati: “Uyu ni umuherwe wemera ko gukorera Imana atari iby’abakene. Yicisha bugufi, ni yo mpamvu Imana itazamureka,”
Bamwe mu bandi batanze ibitekerezo bagize bati:
• “Hari abakora iminsi irindwi cyangwa itanu, bakavuga ngo babuze umwanya wo gukora umurimo w’Imana. Mbega isomo!”
• “Niba umuherwe asenga ku mugaragaro, wowe nanjye se ni iki kitubuza?”
• “Uyu ni we muntu wagaragaje icyo ubutumwa bwiza ari cyo koko—gukiza imitima no gufasha imibiri.”
Benshi bishimiye kubona umuntu ufite ubutunzi bwinshi, ariko akagira umutima wo kwicisha bugufi no gukorera Imana mu ruhame, aho benshi batinya. Hari n’abavuze ko ibyo yakoze byabakanguriye kongera gushishoza ku buryo bitwara mu kwizera kwabo.
Undi yagize ati: “Umuntu uwo ari we wese, igihe icyo ari cyo cyose, n’aho yaba aherereye hose, ashobora guhamagarirwa gukora umurimo w’Imana.”
Nubwo hari abagaragaje impungenge kuri iki gikorwa, bakavuga ko ari igikorwa cy’urugwiro rusanzwe, benshi bagaragaje ko uyu muherwe yasigiye isi urugero rwo kuba Umukristo mu bikorwa, atari amagambo gusa.
Amashusho ya Elder Dr. Samuel Amo Tobbin, abwiriza mu muhanda yatangajwe ku rubuga rwa Instagram, kuri konti ya @gospelhypers_,
Elder Dr. Samuel Amo Tobbin, ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Tobinco Group of Companies, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byizewe byo muri Ghana birimo Who’s Who in Ghana, The B\&FT Online na Accra Street Journal.