Nyuma yo gusangiza abanyarwanda ijoro ry’Ubusabane, Itorero rya Foursquare riyoborwa na Bishop Dr. Masengo Fidele, rikomereje ibihe byiza byo guhembura ububyutse mu bihugu by’i Burayi.
Kuva mu mwaka wa 2017, Itorero rya Foursquare Gospel ryatangije Ijoro ry’Ubusabane mu gihugu cy’u Rwanda, ibi bikaba bivuze ko ubu busabane n’Imana bumaze imyaka 6. Kuri iyi nshuro, ryabereye mu Rwanda no mu Bubiligi.
Aganira na Paradise.rw, Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church, Bishop Dr. Masengo yagaragaje ishusho y’Ijoro ry’Ubusabane. Yagize ati "Usanga abantu bakeneye guhura, bagasenga, bakagira ijoro ryiza ryo gusabana n’Imana, bakigomwa ibitotsi".
Kuwa 24/02, Ijoro ry’Ubusabane ryabereye i Kigali n’i Bruxelles. Abari mu Rwanda i Kimironko bari kumwe na Rev Gisa Cadeau, Rev Bitaho, Ev. Rwiyereka, Joyous Melody, Abanaziri Ministries, Power of the cross Ministry na Heman Praise. I Bruxelles bari kumwe na Bishop Dr. Masengo n’abaramyi batandukanye.
UKO BYARI BIMEZE MU IJORO RY’UBUSABANE, KURIKIRA FOURSQUARE TV
Byari bishyushye kuri Foursquare i Kimironko
Ijoro ry’Ubusabane rimaze imyaka 6