Umuhanzi uririmba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo, Israel Mbonyi, ni umwe mu bahanzi bivugwa ko adashyikirana neza n’abamufashije kubaka izina afite ubu, barimo n’Umushumba Mukuru w’Itorero abarizwamo rya Restoration Church, Apotre Masasu.
Mu kiganiro cyo kuri Kame Official, umunyamakuru waho asobanura impamvu Israel Mbonyi ashobora kuba atagikorana bya hafi n’abantu bamufashije barimo Apotre Masasu, Papi Clever na Dorcas bamubereye urufunguzo rwo kuririmba mu Giswayile, n’abandi bahanzi baririmba indirimbo z’ivugabutumwa.
Mu kubisobanura yahereye ku gitaramo cya mbere Israel Mbonyi yakoze, aho yari ashyigikiwe n’abantu batandukanye, abapasiteri n’abandi, ariko bikagenda bihinduka mu bindi bitaramo yakoze nyuma yaho.
Igitaramo cya mbere yakoze yagikoreye muri Serena Hoteli mu wa 2015. “Byari bizwi neza ko muri iyo minsi abantu basengeraga kwa Apotre Masasu barimo ba Patient Bizimana n’abandi, iyo bakoraga ibiterane yazagamo akabwiriza, ndetse no mu mwaka wa 2015 mu gitaramo cyari cyabanje (cyabanjirije icya 2017) yari yitabiriye.”
Icyo gihe Apotre Masasu ni we wamuteguriye igitaramo: “Israel Mbonyi yamaze kubona ko nta bwamamare afite cyane mu Rwanda, dore ko yari yaramaze gukora album ariko yifuza kuyimurikira mu Rwanda, hanyuma ashyira mu biganza Apotre Masasu kumutegurira igitaramo yari kumurikiramo album yakoze ari mu Buhinde aho yigaga Pharmacy.
Uretse abo mu muryango we, hari abanyamakuru, abo kwa Masasu n’abandi. Yaje ameze nk’imari, kuko Masasu yatinyaga ko nihagira abamujyana mu rindi torero aratuma n’abandi benshi bava mu itorero, bagakurikira Israel Mbonyi aho yari kuba agiye.
Yamwohereje abantu ku kibuga cy’indege i Kanombe bo kujya kumufata, ari na bwo yari afite igitaramo ku wa 30 Kamena 2015. Cyagombaga gutangira saa kumi n’imwe, ariko saa kenda sale yari yamaze kuzura.
Abamuteguriye igitaramo bari bamubwiye ko bamuha Miliyoni eshatu, andi mafaranga akaba ayabo. Icyo yari gukora ni ukuririmba gusa. Iki gitaramo cyabereye muri Serena Hotel, abantu barayuzura ijana ku ijana. Hasubijwe inyuma abantu barenga 200 kuko hari huzuye.
Habayemo akavuyo n’uburyarya bwo kurya amafaranga, ibyatumye na Polisi ibyinjiramo.
Mu gitaramo harimo abantu bakomeye nka Fidele Ndayisaba, Gaby Kamanzi, Apotre Masasu wanabwirije n’abandi.”
Akomeza agira ati: “Icyo gihe Apotre Masasu yamusengeye apfukamye, yamubatije irindi zina, aramubwira ngo ‘uri isoko y’umugisha n’umunezero,’ kandi amubwira ko atazajya kure yo gusenga kugira ngo azahore ku gicaniro, ahore ari umuhanzi w’icyamamare.”
Uyu Apotre Masasu wabaye hafi Israel Mbonyi, mu 2017 ubwo yongeraga gukorera igitaramo muri Camp Kigali, ntiyigeze ahakandagira, ibyatunguye abantu benshi cyane.
“Muri icyo gitaramo habayemo ibintu bidasanzwe, kuko icyo gihe Israel Mbonyi yari agaragiwe na KGL Security bashinzwe kurinda umutekano, yatumiye abahanzi basanzwe barimo ba Butera Knowless, Bruce Melodie n’abandi.”
Uyu muhanzi ariko yakoze n’utundi dushya tutabonetse mu cya mbere. “Israel Mbonyi yazanye n’abasore bamurinze, mu gihe bitari bisanzwe mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwa Kristo. Mu gihe abantu bo muri Gospel baza bambaye imyambaro ya gikristo, bambaye ikote, Israel Mbonyi we yaje yambaye bisanzwe, yakuyeho.”
Byagenze bite ngo Apotre Masasu na ba Papi Clever na Dorcas bamufashije gutera agatambwe mu ndirimbo z’Igiswayile zatumye amenyekana, bagere ubwo no kuvugana bigoranye, ndetse kugeza uyu munsi bakaba batitabira ibikorwa bye?
Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda ngo baba bifuza gukorana na Israel MBonyi, ariko ngo kumufatisha biragoye cyane. “Abagospel benshi ntibamwishyikiraho cyane. Baba bifuza gukorana na we ibitaramo, indirimbo, ariko ngo ni umuntu ugoye ku bijyanye no gukorana indirimbo cyangwa ibitaramo n’abandi.”
Impamvu yavuze ni iyi: “Kumwegera ukamubwira uti ‘muvandimwe dukorane indirimbo’ araguhenda bikabije, ndetse bikavugwa ko atakivugana na Apotre Masasu kubera ko (impamvu Masasu yikuye mu bintu bya Israel Mbonyi), Masasu ari mu bantu b’abakozi b’Imana utazumva mu bintu byo ku ruhande. Ntuzamwumva ngo yakoze ibitangaza n’ibindi, agendana na Bibiliya.”
Apotre Masasu avuga ko Bibiliya zo muri telefoni zidakwiriye, ariko we ahamya ko iy’igitabo ari yo ikwiriye. Avuga ko Israel Mbonyi yikuye mu bintu by’amatorero. Ubwe yivugiye ko ‘atari umuntu w’itorero runaka, iryo ari ryo ryose.’ Ni byo bivugwa ko byatumye atandukana na Apotre Masasu.”
“Ubu Israel Mbonyi yakuyeho ibintu byo kubwiriza mu bitaramo bye, dore ko Apotre Masasu ari cyo yakoraga. Israel Mbonyi yumvise ibyo abafana bavuga by’uko nta mpamvu yo gufata igitaramo ngo ukibwirizemo nk’aho ari mu rusengero. Ibi bituma abakozi b’Imana benshi batamwisangaho.”
Ku ruhande rwa Papi Clever na Dorcas, batandukanye ku bwo kumutinya, kuko ikintu cyose kuri we gisaba amafaranga, haba ugukorana, kuza mu gitaramo, kuririmba mu rusengero n’ibindi nk’uko Kame abivuga.
Ikindi ni uko akorana n’abantu barimo abadakora Gospel cyane, urugero nka ba Coach Gael, abo yamamariza, Bubu umutegurira ibitaramo bya Noheli muri BK Arena, David Bayingana binavugwa ko ari we mujyanama we (Manager) n’abandi.
Apotre Masasu nta kintu abangikanya n’Ijambo ry’Imana
Igitaramo cya mbere Mbonyi yakoze mu 2015 cyitabiriwe n’abarimo Apotre Masasu