Ni umubyeyi wakoreye ku musozi ukomeye wo kuririmba no gusenga. Inshuro nyinshi indirimbo ze zatanze agahe keza.
Geraldine Muhindo ni umuhanzikazi wakunzwe cyane mu ndirimbo ze zitandukanye za Gospel mu Rwanda. Zizwi na bose, abakuru n’abato muri ADEPR no mu yandi matorero. Geraldine yibukirwa mu bitaramo bitandukanye bya Gospel ndetse no mu bihe by’amasengesho ahantu hatandukanye
Ni "umu mama wakoreye ku musozi ukomeye wo kuririmba no gusenga". Inshuro nyinshi indirimbo ze zatanze agahe keza mu byumba by’amasengesho ndetse no mu bitaramo.
Geraldine kandi ni umwanditsi w’indirimbo zuzuye ubutumwa bwiza zagize uruhare mu kuzana abantu benshi ku gakiza. Ni ahantu hake watera igitero cy’indirimbo ya Geraldine ngo ubure umuntu uyizi ndetse n’abazizi ugasanga bazizi kuva ku gitero cya mbere kugeza ku cya nyuma.
Urugendo rwa Geraldine muri Gospel mbere y’uko akomereza ubuzima bwe n’umuryango mu mahanga, rwaranzwe no gukorera Imana atajenjetse we n’umuryango we dore ko n’umugabo we ari Umushumba bakaba bombi bariyeguriye gukorera Imana.
Indirimbo zirimo Gidiyoni, Uyu mwana azaba iki?, Ntibesha n’izindi, zarakunzwe cyane. Abakunzi ba Geraldine Muhindo bakaba bakunda kwibaza impamvu atabaha umufururizo w’ibihangano kuvaho yaviriye mu Rwanda akajya Kenya ndetse naho akaza kuhimuka ubwo berekezaga gutura ku muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku bakumbuye ibihangano bye mukande Hano mwumve indirimbo ya Geraldine Muhindo