Chorale Illuminatio ibarizwa muri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Dominiko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Paroisse Universitaire Saint-Dominique), yakoze igitaramo cyavugishije benshi.
Chorale Illuminatio yateguye igiterane cy’amateka giteje benshi mpagarara kuri uyu wa 23 Ukuboza 2023. Iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri, kuri procure imbere ya cathedral.
Bateguye iki gitaramo mu kwinjiza abantu muri Noheli ndetse banashima lmana. Ubusanzwe iyi korali yakoraga ibitaramo byo kwizihiza Pasika ariko uko iminsi igenda ihinduka ni ko n’abantu bahindukana nayo.
lbi byaje guterwa n’ingengabihe y’umwaka w’amashuri ya Kaminuza aho mbere Pasika yageraga abanyeshuri biga ariko ubu byarahindutse.
Mu 1968 ni bwo Chorale Illuminatio yavukiye mu Karere ka Huye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR), ishingwa yitwa Chorale de l’Université, ngo ifashe abanyeshuri n’abakozi ba Kaminuza basengeraga muri Paruwasi St Dominique.
lyi korali iri mu makorali afite ibikorwa byinshi. Dusubiye nko muri 2001 ubwo habaga amarushanwa y’amakorali mu gihugu, yabaye iya mbere itwara igikombe, mu 2003 iba iya kabiri nabwo itwara igikombe cya korali ya kabiri.
Ibi bikombe byiyongeraga ku cyo yatwaye mu 1987 mu irushanwa ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’ubwigenge.
Guhera mu 2012 yatangije amarushanwa ngarukamwaka y’amakorali yo mu bigo by’amashuri yisumbuye, aho yahereye mu karere ka Huye ubu akaba amaze kugera mu ntara yose y’amajyepfo.
Hari kandi ibitaramo ngarukamwaka by’indirimbo zanditse mu buryo bwa gihanga, nabyo bikorwa buri mwaka.
Korali Illuminatio igiye gukora igitaramo gikomeye